Karongi : Abantu bataramenyekana bibye ibendera mu murenge wa Ruganda
Ibendera ryo ku kigo cy’amashuli yisumbuye cya Ruganda mu murenge wa Ruganda, akarere ka Karongi ryibwe n’abantu batamenyekana, inzego z’umutekano zikaba zimaze guta muri yombi abakekwaho ubwo bujura bw’ubuhemu.
Abakekwaho urwo rugomo ni abantu ngo bari bafitanye amakimbirane n’umuzamu wo ku kigo cy’amashuli yisumbuye cya Ruganda, ngo bakaba bakekwa ko bashatse kumushyirisha mu bibazo; nk’uko tubikesha umunyamakuru wa radio Isangano.
Ni ku nshuro ya kabiri muri uwo murenge hibwa ibendera ry’igihugu kandi mu kwezi gushize mu murenge wa Murundi naho hubwe ibendera aho baje gusanga uwari waryibye yaritaye mu musarane w’ishuli, maze ababikoze batabwa muri yombi barafungwa. Mu cyumweru gishize mu murenge wa Rwankuba naho ngo hibwe ibendera.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|