Karongi: Inzego z’ibanze ziranengwa intege nke mu kurwanya ibiyobyabwenge
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi na Polisi ikorera muri ako karere baranenga inzego z’ibanze kudakora icyo zishinzwe ngo ibibazo by’ibiyobyabwenge bigaragara mu mirenge itandukanye bicike birundu.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, avuga ko ibiyoga by’ibikorano ndetse n’urumogi byiganje cyane mu mirenge ya Rubengera, Bwishyura, Gishyita na Mubuga yose igenda ihana imbibi kandi igakora ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Umuyobozi w’akarere avuga ko ikibazo cyanga kigafata intera ndende kubera uburangare bw’abayobozi kuva ku mudugudu kugeza ku murenge, aho usanga ubuyobozi butagiha agaciro amarondo, n’aho akorwa ugasanga ari ibya nyirarureshwa.
Utubari turara dukora natwo twongeye gushyirwa mu majwi, Kayumba akaba asanga nta mpamvu ubuyobozi bwakomeza kurebera kandi ahanini ari two ntandaro yo guhungabanya umudendezo w’abaturage.

Umuyobozi bwa Police mu karere ka Karongi, SP Baramba Eduard, avuga ko abayobozi bari bakwiye kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kandi bakajya bashyira mu bikorwa imyanzuro iba yafatiwe mu nama z’umutekano.
SP Baramba ngo ntiyumva ukuntu ibibazo bimwe bihora bigarukwaho mu nama kandi biba byarafatiwe ingamba mu nama ziba zararangiye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mubuga, Ndayisaba Francois, nawe yemeza ko icyo kibazo bagifite ariko ngo kirabagoye cyane kuko bigoye guta muri yombi abafata ibiyobyabwenge kubera kutabona ibimenyetso kandi ababicuruza n’ababikoresha baba bazwi.
Mugenzi we wa Rubengera, Mutuyimana Emmanuel, we ati “turakomeza kwigisha abaturage ububi bw’ibyo biyoga tunabaha ingero z’ukuntu usibye no kubangiriza ubuzima binabasiga nta cyo bibitseho kuko bibatwara amafaranga”.
Byinshi mu biyobyabwenge biboneka muri iriya mirenge uko ari itatu biva mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo (RDC) bikaza binyuze mu Kivu, ari nayo mpamvu byibasira imirenge iri ku nkengero zacyo (Rubengera, Bwishyura, Gishyita na Mubuga).
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|