Yahunze umugabo we ngo washakaga ku mwica none abayeho nabi

Umugore witwa Bankundiye Christianne aravuga ko abayeho nabi cyane nyuma y’amezi hafi ane ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bumuhungishirije iwabo i Nyamasheke, ngo kubera umugabo we washakaga kumwicana n’abana barindwi.

Uwo mugore ukomoka mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yabanaga n’umugabo witwa Mvuyekure Mathias bitemewe n’amategeko mu murenge wa Twumba akarere ka Karongi.

Bankundiye avuga ko umugabo we yamuteshaga umutwe cyane kugeza ubwo amwandikiye urwandiko amubwira ko azamwicana n’urubyaro, maze umugore ahitamo kumuhunga kandi bafitanye abana icyenda ariko yamwirukananye na barindwi asigarana babili gusa avuga ko ari bo yemera.

Nyuma y’uko we n’abo bana barindwi bahungiye ku biro by’akarere ka Karongi tariki 27-07-2013, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukabalisa Simbi Dative, yasabye ko ubuyobozi bw’umurenge wa Twumba bukurikirana uwo mugabo bukamubaza impamvu ashaka kwica umugore we, ariko umugabo yarahakanye aratsemba.

Nyuma ubuyobozi bwa Karongi ngo bwaje gusanga nta wundi mwanzuro bwafata kuko n’ubundi babanaga batarasezeranye, buhitamo kumwohereza iwabo mu karere ka Nyamasheke n’abana ngo hato umugabo atazanamwirenza nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukabalisa Simbi Dative.

Bankundiye Christianne n'abana be barindwi mu icumbi i Nyamasheke.
Bankundiye Christianne n’abana be barindwi mu icumbi i Nyamasheke.

Bankundiye avuga ko aho bacumbikiwe muri Nyamasheke batabayeho neza, kuko nta bushobozi bwo gutunga abo bana wenyine kandi umugabo we ngo afite imitungo myinshi irimo isambu ya hegitari eshanu akaba ngo yarazanye undi mugore.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyamasheke, Gatete Chaterine, avuga ko bakiriye Bankundiye bakamushakira ubufasha bwihuse burimo icumbi n’ibiribwa, ngo bari hafi no kumushakira ubwisungane bwo kwivuza.

Ikibazo ariko ngo kiracyagoranye kuko na basaza be aho baba i Ruharambuga batamushaka n’abo bana kubera ibibazo by’imitungo badashaka kumuhaho bamuziza ko yishyingiye.

Ku ruhande rwa Karongi, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza Mukabalisa Simbi Dativa, avuga ko nta kindi babona bakora, ngo icyo bakoze ni ukumuhungisha no kumushyikiriza ubuyobozi bw’aho akomoka kuko butahatira umugabo kubana nawe kandi atamushaka.

Mu gihe impande zombi zivuga ko zikiri mu biganiro kugira ngo bashake igisubizo cy’ikibazo cya Bankundiye, we asanga baramutereranye kandi ngo bazi neza ko umugabo we ari umunyarugomo, akaba akwiye kubihanirwa agategekwa no gutunga abana babyaranye.

Nk’uko Bankundiye abisobanura, ngo yigeze no gukubita mukase arafungwa acibwa n’amande ya 300.000FRW, amufasha kuyashakisha mu mutungo bahahanye, umugabo arafungurwa, ariko mukase aza kuremba arapfa, umugabo ntiyakurikiranwa kuko ngo nta gihamya cyabonetse ko yishwe n’izo nkoni.

Aho acumbitse mu murenge wa Kagano akarere ka Nyamasheke, Bankundiye ari ku mwe n’abana barindwi, umukuru afite imyaka 13, naho umuto afite amezi icyenda.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko harya nta tegeko rirengera abagore batasezeranye iyo bamaze imyaka runaka(ndakeka 15)mungo zabo?abo bayobozi kumpande zombi bazarebe mu mategeko mbonezamubano rigomba kuba rihari,abo bantu barengerwe kuko n’abana basigaye kwa se nta buzima butagira mama kandi akiriho.murakoze.

mum yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

Abana bose nibamwe yaba abo yemera nabo atemera abana bose nabaziranenge kandi bahabwa agaciro kamwe (equal rights),
ubuyobozi bw’akarere nkuko bwamutabaye bumukura mumenyo yurupfu nibatare bamurebere uri kagaseke kabatifashije,

John sisqo yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka