Nubwo mu Rwanda hari Ingoro z’Umurage umunani ziri hirya no hino mu gihugu, bamwe mu rubyiruko bavuga ko batoroherwa no kuzisura, nka hamwe mu habitse amateka y’u Rwanda bashobora kwifashisha biyungura ubumenyi.
Munderere Viateur, wigeze gusarikwa n’ibiyobyabwenge kugeza ku rwego byamuviriyemo kujyanwa kugororwa mu Kigo cy’Igororamuco cya Iwawa, akigishwa amasomo harimo n’ajyanye n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, ubu yabaye rwiyemezamirimo watanze akazi ku buryo abo mu gace k’aho akorera umushinga we, bamufata nk’icyitegererezo.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yamaze kwandika yegura ku mwanya w’ubuyobozi n’umwanya w’Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Karongi, akaba yasezeye ku mirimo hamwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile hamwe na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama.
Mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, habereye impanuka, aho ikamyo igonganye na Coaster yari itwaye abagenzi, hakomereka abantu 13 bari muri iyo Coaster.
Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda MINICOM iratangaza ko iri gushakisha ibisubizo ku bibazo by’abatunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, byo kubona ibyo gupfunyikamo, kimwe no kubona ibyo abaturage bahahiramo mu gihe politiki ya Leta ari uguca ibikoze muri pulasitiki n’amasashi atabora.
Imvura itunguranye ivanze n’urubura yaguye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Gitesi, yangiza ibikorwa by’ubuhinzi by’abaturage, inangiza imirima y’icyayi cya Gisovu.
Mu bikorwa bisoza kwiyamamaza kw’Abakandida Depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi n’amashyaka yiyemeje kwifatanya nawo, bavuze ko Kagame yahaye Abanyarwanda ‘Mituweli’ itaboneka ahandi ku isi, bityo ko biri mubyo bakwiye kwibuka bakamutora ijana ku ijana.
Uwurukundo Marie Grace, umukandida Depite, witabiriye ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya mu Inteko Ishinga Amategeko mu Karere ka Karongi, yasabye andi mashyaka atarigeze ashyigikira Umuryango FPR-Inkotanyi, kuza bakifatanya nawo mu kurushaho kwesa imihigo.
Abatuye mu Karere ka Karongi by’umwihariko abari bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu Paul Kagame, bibukijwe uko abagerageje gucamo Igihugu kabiri birukanywe bagahunga.
Jean Baptiste Nshimiyimana w’imyaka 30 y’amavuko avuga ko yize amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro aseta amaguru kubera ko ngo kera yahoze yigwamo n’abatsinzwe andi masomo none ubu ngo ageze ku iterambere ku buryo yifuza gutaka ibiro bya Perezida wa Repubulika akoresheje amakaro ava mu mbaho.
Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame aratangaza ko ababajwe no kuba umuhanda-Karongi-Muhanga waradindiye, kandi nta bibazo byinshi abona byagakwiye kuba byarawudindije agasezeranya abawukoresha ko ugiye kubakwa vuba.
Abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndetse n’ab’indi mitwe ya Politiki ishyigikiye umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, bateraniye i Rubengera mu Karere ka Karongi kuri Sitade Mbonwa, bakaba baje mu bikorwa byo kwamamaza no gushyigikira uwo (…)
Abarokotse Jenoside mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagerageje kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo bayobowe n’uwitwaga Marara n’umuhungu we banasize ubuzima mu guhangana n’ibitero by’interahamwe.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubutwari bw’Abanyabisesero, kuva mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ishyizwe mu bikorwa, bukwiye kubera isomo Abanyarwanda bose kugeza ku babyiruka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko hagiye gukorwa inyigo yo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Birambo, mu rwego rwo gushyingura mu cyubahiro imibiri igenda iboneka no kugira urwibutso rwujuje ibiteganywa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, aratangaza ko iyo Leta ibaye mbi n’abaturage baba babi, yaba nziza bakaba beza nk’uko bigaragara kuri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda imaze imyaka 30 yubaka ubumwe, bwasenywe na Leta zabanje za Repubulika ya mbere n’iya Kabiri.
Abahinzi ba kawa b’i Mubuga mu Karere ka Karongi bizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, bishimira igishoro cy’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni enye bizigamiye, bakazayaheraho bitabaye ngombwa gusaba inguzanyo muri banki.
Impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda ziratangaza ko zihanze amaso imiryango mpuzamhanga ngo ibagereze ijwi ryabo ku buyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe byakwanga bagashyigikira umutwe wa M23 watangije intambara yo kurengera abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Impunzi z’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bari mu Nkambi zitandukanye, batangiye imyigaragambyo y’amahoro, bavuga ko igamije kwamagana Jenoside irimo gukorerwa mu bice bitandukanye byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Mu rwego rwo kubungabunga amateka y’ahahoze igiti kizwi nk’Imana y’Abagore mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, hashyizwe ishusho iriho icyo giti, mu rwego rwo kubungabunga ayo mateka.
Umuyobozi wa Burigade ya 201 mu Ntara y’Iburengerazuba, Col. Rugambwa Albert, arasaba Abanyarwanda kubaha igitambo cy’amaraso, yamenekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, hagambiriwe kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasenyutse.
Ikigo gishinzwe Mine Gaz na Peteroli mu Rwanda (RMB), cyatangaje ko umutingito wumvikanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Nzeri 2023, ntaho uhuriye n’iruka ry’ibirunga kuko wo uterwa n’ikubitana ry’ibice bigise Isi.
Mu Karere ka Karongi hatangije gahunda yo kurwanya guta amashuri kw’abana, mu rwego rwo gukomeza kwita ku bana bakennye cyane, dore ko ubukene ari bwo buza imbere mu gutuma abana bata amashuri, ikaba ari gahunda yatangijwe na Foundation Cyusa Ian Berulo.
Amashyamba yo ku misozi yo mu Mirenge ya Rwankuba, Gitesi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Umuhanda mushya wa ‘Kivu Belt’, uzengurutse ikiyaga cya Kivu uhereye mu Karere ka Nyamasheke ukagera i Karongi na Rutsiro, ubu uri gucanirwa. Uwo mushinga wo kuwucanira wose ugeze ku kigero cya 80%.
Umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage wizihizwa tariki ya 18 Gicurasi buri mwaka, ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Karongi, abawitabiriye bifatanya n’abaturage baho mu gikorwa cy’umuganda, batunganya ahibasiwe n’ibiza.
Ishuri rya Groupe Scolaire Cyinama ubu riri mu gahinda ko kubura abakozi baryo batatu, barimo abarimu babiri n’umucungamutungo baguye mu mpanuka y’imodoka ku Cyumweru, mu gihe abandi umunani bakomeretse, muri rusange ubu rikaba ridafite abakozi baryo 11, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi waryo, Bahati Munyemanzi Pascal, mu (…)
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki tariki 7 Gicurasi 2023, mu Karere ka Karongi habereye impanuka y’imodoka ya Toyota Minibus, ifite ’plaque’ nimero RAB 381Z, ikaba yari irimo abagenzi 24, muri bo hapfuye 6, abandi barakomereka. Iyo modoka yakoze impanuka igeze mu Murenge wa Bwishyura mu Kagari ka Nyarusazi, ikaba yavaga i (…)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro (IPRC) Karongi, barifuza ko Abatutsi biciwe mu yahoze ari ETO Kibuye na EAFO Nyamishaba, ari byo byabaye (IPRC Karongi), bajya bibukwa by’umwihariko ku itariki 15 Mata kuko kuri iyo tariki bishwe batemwe, abandi bakajugunywa mu kiyaga cya Kivu.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, baravuga ko abarimu n’abanyeshuri babaga mu kigo cya EAFO Nyamishaba batahigwaga muri Jenoside, bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahahungiye, bahagarikiwe n’umwarimu wakomokaga mu Burundi.