Minisitiri w’Ubuzima yemereye ibitaro bya Kabutare umuganga umwe muri batandatu bibura

Nyuma y’igihe kitari gito ibitaro bya Kabutare n’abahivuriza bifuza ko byakongererwa abaganga, Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yabemereye umuganga umwe mu gihe ibyo bitaro bikeneye batandatu kugira ngo abagenwe mu mikorere y’ibyo bitaro (structure) babe buzuye.

Ku bitaro bya Kabutare hivuriza abarwayi benshi, hagahora imirongo kugeza na nimugoroba kubera ubukeya bw'abaganga (ifoto yo mu bubiko)
Ku bitaro bya Kabutare hivuriza abarwayi benshi, hagahora imirongo kugeza na nimugoroba kubera ubukeya bw’abaganga (ifoto yo mu bubiko)

Ni nyuma y’uruzinduko rugufi yagiriye muri ibi bitaro kuri uyu wa 21 Kamena 2020. Yahanyuze avuye mu muganda wo gutangiza igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 461 bigomba kubakwa mu Karere ka Huye, mbere y’uko amashuri afungura muri Nzeri 2020.

Agaragarijwe ko ibitaro bya Kabutare bikeneye abaganga, kandi ko nta n’igihe bitabigaragarije Minisiteri y’Ubuzima, yabwiye ubuyobozi bw’ibi bitaro ko ubukeya bw’abarangiza mu ishami ry’ubuganga muri kaminuza ari bwo butuma batabasha kubaha abakenewe bose.

Yagize ati “Uko bagenda baboneka, ni ko tugenda tubasaranganya mu gihugu cyose. Ufite bakeya birumvikana turamwongerera, ariko udafite na mba ni we duheraho. Ibitaro bya Kabutare na byo tuzabizirikana, duhereye ku baganga basanzwe, n’abandi b’inzobere dushobora kongeraho.”

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kabutare, Dr. Jean Bosco Nzambimana, avuga ko bizeye ko Minisiteri y’Ubuzima izabazirikana bahereye ku barangije kwiga ubu bari kwimenyereza umurimo bazarangiza kwimenyereza mu mezi atatu cyangwa ane ari imbere.

Anavuga kandi ko n’ubwo bahabwa batandatu bakenewe ngo abo ibi bitaro byemerewe babe buzuye (structure ibemerera icumi ariko ubu bafite bane), ubundi urebye ibi bitaro ngo bikeneye abaganga 15.

Agira ati “Abaganga 10 n’amaserivise ari mu bitaro n’abagomba kurara amazamu ndetse n’abagomba kutaza ku kazi kuko baraye izamu, ntabwo byakunda. Icyakora batandatu babura ngo abo twemerewe babe buzuye nibaboneka, abasigaye ibitaro bizakomeza bibishakire. Si kimwe no gushaka batandatu twihembera tukongeraho n’abandi.”

Ibitaro bya Kabutare biracyakeneye abaganga barenga 6 kugira ngo bibashe gutanga serivise nziza
Ibitaro bya Kabutare biracyakeneye abaganga barenga 6 kugira ngo bibashe gutanga serivise nziza

Abivuriza kuri ibi bitaro na bo bahamya ko abaganga babikoramo ari bakeya, bigatuma akenshi nk’uri mu bitaro ukeneye umuganga adahita amubona.

Mariyamu Ufitikirezi uri mu bitaro ku bw’indwara ya Diyabete ati “Abaganga ni bakeya pe. Hari igihe ujya guhamagara ugasanga ari kwita ku bandi. Hari nk’undi yamwunganira akaza kureba uko abandi bameze. Batwitaho bihagije, ariko ubwinshi bw’abarwayi ntibutuma badukwira.”

Undi urwariye muri ibi bitaro na we ati “Ushobora guhera nko kuwa mbere utegereje kubonana na Dogiteri ukazamubona nko ku wa kane. Ingaruka kuri ibi ni uko ubura ugusuzuma ngo umenye uburwayi ufite.”

Mbere ibitaro bya Kabutare byari bikeneye abaganga n’abaforomo, ariko ikibazo cy’abaforomo cyo nta cyumweru kirashira gikemutse. Bahawe 39, harimo 18 bagomba gukora ku bitaro na 21 bagomba gukora mu bigo nderabuzima bikorana n’ibi bitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka