- Abacururiza muri gare barifuza kugabanyirizwa ibiciro by’ubukode
Guma mu rugo ikirangira, ubuyobozi bwa Gare bwari bwabemereye kwishyura iminsi 20 ku kwezi kwa Werurwe kuko Guma mu rugo yatangiye tariki 21 Werurwe.
Ukwezi kwa Mata na ko baragusonewe kuko gare yari ifunze, ukwa Gicurasi bemererwa kuriha kimwe cya kabiri cy’ubukode bari basanzwe batanga.
Ibi ngo barabishimye kandi bibaha icyizere ko ari ko bizakomeza kuzageza igihe ibintu bizasubirira mu buryo, abagenzi bongeye kuba benshi muri Gare ya Huye kuko ubu hagenda bakeya cyane.
Ariko ngo si ko byabagendekeye kuko basabwe kwishyura ay’ubukode asanzwe ku kwezi kwa Kamena n’ukwa Nyakanga, none abenshi kuyishyura biri kubagora nk’uko bivugwa na Niyomugabo (izina tumuhaye kuko atashatse ko amazina ye atangazwa) uvuga ko Guma mu rugo ikirangira yagiye gusezera akemererwa kuriha icya kabiri cyayo.
Agira ati “Nkanjye nagiye ngiye gusezera barambwira ngo gerageza ushake kimwe cya kabiri. Ndavuga nti ubwo bemeye ibi, wasanga muri iyi minsi tugiye gukorera muri kimwe cya kabiri. Ariko si ko biri”.
Umudamu na we ucururiza muri gare, yananiwe kwishyura baramufungira. Agira ati “Baratubwiye bati nidushaka tuzasigarane umukiriya umwe, mufunge mugende. Tuti ese ko twabanye neza mu gihe kwishyura bitari bitugoye, mwaturwaje mukatugabanyiriza, ko ibintu nibimara gusubira mu buryo tuzongera tukishyura neza”!
Aba bacuruzi kandi bavuga ko nubwo abayobora gare bababwira ngo nibananirwa bazagende, na bo babona ko ntacyo babona, ariko ko atari bo bafata ibyemezo.
Niyomugabo ati “Baratubwira bati natwe turabibona, ariko ibukuru ntabwo bakeneye kubyumva. Icyo bakeneye ni amafaranga. Iyaba twagiranaga n’inama twabagezaho icyifuzo cyacu. Ariko ntayo bajya bakoresha, kandi kwivugira uri umwe biragora”.
Aba bacuruzi bavuga ko na 1/2 bajyaga bariha cyababeraga cyinshi ariko bagakomeza kurwazarwaza, bizeye ko hari igihe ibintu bizasubira mu buryo bikongera kugenda nka mbere. Kuri bo gukomeza gucuruza ni uburyo bwo kugumana iseta.
Ubu hari abamaze gufungirwa kubera kunanirwa kwishyura, hakaba n’ababaye batanze makeya kugira ngo barebe ko iminsi yaba yicuma. Gusa na bo ngo bari kubasaba kwishyura yose cyangwa bakavamo.
Ntitwabashije kuvugana n’umucungamutungo wa gare ngo atubwire niba ibyifuzo by’aba bacuruzi bitazagera aho bikumvikana, ariko abacuruzi bavuga ko abayobora gare bababwiye ko ntacyo bakora kidafashweho icyemezo n’abubatse gare, ari bo Inkeragutabara.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
- Minisitiri Shyaka yasabye insengero gufungura zizirikana no kwigisha kwirinda COVID-19
- Dore impamvu abakingirwa Covid-19 bazakomeza kwambara udupfukamunwa
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri COVID-19
- Mu Rwanda abantu 119 babasanzemo COVID-19, abakize ni 245
- Nimuce inkoni izamba - Abarimu b’amashuri yigenga babwira Koperative Umwalimu SACCO
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abakize ni 443
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 350
- Mu Rwanda abantu 333 bakize COVID-19, ntawapfuye
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru y’abacuruzi bo muri gare/Huye, irimo amakosa muzayisubiremo