Huye: Hari abacuruzi batubahiriza 50% by’abagomba kuza mu isoko

Mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, mu Mujyi wa Huye hafashwe ingamba z’uko abacururiza mu isoko bazajya basimburana (hakaza 50%), n’abaranguza ibicuruzwa bimwe na bimwe bimurirwa mu gikari cy’inzu mberabyombi ya Huye.

Ku kibuga cyo ku nzu mberabyombi y'Akarere ka Huye haragutse ku buryo abaranguza n'abarangura babasha guhana umwanya
Ku kibuga cyo ku nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye haragutse ku buryo abaranguza n’abarangura babasha guhana umwanya

Ingamba yo gusimburana kw’abacuruzi ariko ngo ntiyubahirizwa neza, nk’uko bivugwa na bamwe mu bacururiza imboga n’imbuto ndetse n’ubuconsho mu isoko ry’Ingenzi.

Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa, agira ati “Umuntu utari utahiwe gukora, ibicuruzwa bye bitwikirije shitingi, araza agakuraho umugozi, akicara hafi aho cyangwa akajya kwicara ku kibanza cy’utahiwe, yabona utambutse akamurembuza akamuha ibyo akeneye akongera agapfuka”.

Yungamo ati “Hari n’abajyana ibicuruzwa byabo ku bacuruzi batahiwe. Iyaba babibasigiraga ariko bagataha! Ariko barahaguma, aho gusanga 50% by’abacuruzi mu isoko, ukahasanga nka 80%. Urumva ko ibyo nta kwirinda Coronavirus birimo”.

Icyakora Joséphine Ntabugi uhagarariye abacuruza imbuto, avuga ko we ibyo atabibona, ko n’abaza ari ababa bafite nk’imineke cyangwa avoka zari mu gitariro, bakaza kubikuramo kugira ngo bidapfa.

Aha hajyaga haba huzuye abarangura n'abaranguza, ariko bamwe bajyanywe mu gikari cy'imberabyombi
Aha hajyaga haba huzuye abarangura n’abaranguza, ariko bamwe bajyanywe mu gikari cy’imberabyombi

Agira ati “Aho dutara avoka n’imineke haba hashyushye, umuntu utekereza ko byahiye yanga ko bipfa araza akandeba, nkajya kureba niba ari byo koko, hanyuma nkamuha iminota 15 yo kuba arangije kubizamura hanyuma agataha”.

Ku rundi ruhande ariko, ngo hari n’abo bishobora kugaragara ko baza buri munsi bitewe n’uko bafite ibibanza bibiri, byegeranye cyangwa bitandukanye, kimwe cyaba gitahiwe uyu munsi, ikindi kikaba gitahiwe ejo.

Mu gikari cy’inzu mberabyombi hasigaye harangurizwa imboga

Mu zindi ngamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, bamwe mu baranguza imboga babikoreraga mu isoko ry’Abisunganye bimuriwe mu gikari cy’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye. Abo ni abaranguza inyanya, ibitunguru n’intoryi.

Mu isoko nyir’izina aho baranguriza ubu hasigaye haba hari abantu bakeya cyane kuko abacuruzi ubwabo ari bakeya, ariko n’abaguzi bakaba batahamara umwanya kuko haba hari indangururamajwi zibabwira ko ntawe ukwiye kurenza iminota 10 atarasohoka.

Icyakora abarangura inyanya, ibitunguru n’intoryi n’abahinzi na bo bagasigara babiranguza, bifuza ko imboga zose zajyanwa ku mberabyombi kuko ari byo byatuma bacuruza neza mu gihe baba bahawe, hanyuma bakabasha gutaha, cyane ko muri bo harimo n’abatagira ibibanza mu isoko.

Ibitunguru bisigaye birangurizwa mu kibuga cyo ku nzu mberabyombi y'Akarere ka Huye
Ibitunguru bisigaye birangurizwa mu kibuga cyo ku nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye

Umwe ati “Twifuza ko bazana n’izindi mboga kugira ngo natwe tubashe gucuruza. None se umukiriya yatugurira inyanya ate niba no mu isoko zihari kandi ari ho asanga izindi mboga”?

Thomas Habimana, umucungamutungo w’isoko ry’Abisunganye avuga ko kuzana imboga zoze ku nzu mberabyombi byatuma begerana bakaba bakwaduzanya, nyamara ari cyo ubuyobozi bwangaga bujya gutiza ba nyir’isoko ikibuga.

Ati “Abantu benshi tugira buriya si abacuruzi, ahubwo ni abaguzi. Tujyanye imboga zose ku mberabyombi ntacyo twaba dukoze, kuko na ho abantu bahahurira ari benshi, ugasanga intego yo kurinda ikwirakwira rya Coronavirus itagezweho”.

Naho ku bijyanye n’abacuruzi barenga ku mabwiriza yo kuza ari 50% umunsi umwe, abandi bakazaza gucuruza bukeye bwaho, perezida wa Koperative Ingenzi, Vincent Semuhungu, avuga ko bidakwiye, kandi ko bagiye gukurikirana basanga hari ababikora bakabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abacuru bage bubahiriza amabwiriza yokwirinba COVID-19

gasaro yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka