
Umuyobozi w’Akarere yatangaje ibi ashingiye ku cyemezo cy’Inama Njyanama cyo ku wa 30 Kamena 2020.
Umusoro w’ubutaka urebana n’umwaka wa 2019, Inama Njyanama yabasoneye inyungu z’ubukererwe n’ibihano, bakazishyura umusoro fatizo (Principal).
Itangazo ry’Akarere ka Huye rivuga ko abatarishyura umusoro wa 2019 basabwa kwihutira kwishyura bitarenze tariki ya 30 Nzeri 2020.
Iryo tangazo rivuga ko abazarenza icyo gihe bazishyura umusoro fatizo hiyongereyeho ibihano by’ubukererwe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza nkatwe abaturage turabishimye.ariko nutundi turere bagerageze murakoze