Abantu 41 bakekwaho kwangiza ishyamba ry’Ibisi baburanye

Abaturage 41 bo mu Karere ka Huye baturiye ishyamba ry’Ibisi bikora ku Karere ka Huye, Nyamagabe na Nyaruguru bafashwe batema amashyamba ya Leta yari abiteyeho, kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kamena 2020 baburaniye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ngoma mu Karere ka Huye.

Hari abagiye batema ibiti bagatwikamo amakara
Hari abagiye batema ibiti bagatwikamo amakara

Ni nyuma y’uko bafashwe bagashyikirizwa ubutabera, bakurikiranyweho kwangiza ishyamba rya Leta, bakaba bagiye kurimaraho.

Muri rusange, ababuranye bemeye ibyaha bashinjwa byo kwangiza ishyamba rya Leta babizi. Banabisabiye imbabazi.

Bamwe batemye ibiti bajya kugurisha inkwi, abandi babitwikamo amakara baragurisha. Hari n’abagiye baritashyamo, abandi bagatemamo ibiti byo kubaka inzu, gutinda ubwiherero ndetse no gusana inzu zari zigiye kubagwaho.

Bagiye banagaragaza ariko ko ahanini babitewe n’ubukene. Hari nk’uwavuze ko yabitemye muri iki gihe cya Covid-19 ari gushakisha amafaranga yo kwirwanaho kuko ngo nta kazi yari agifite.

Ishyamba bendaga kurimaraho
Ishyamba bendaga kurimaraho

Hari n’uwavuze ko yatemye ibiti bya Leta bwa mbere muri 2017, mu gihe cya Nzaramba (ni ko bise amapfa yateye abantu gusonza). Icyo gihe ariko ngo abatuye mu Kagari ka Nyakabanda atuyemo bose bagiyeyo, babitewe n’uko bari babiherewe uburenganzira bwo kwirwanaho n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari.

Ubushinjacyaha bwabasabiye igihano cy’imyaka ibiri nk’uko biteganywa n’ingingo ya 187 y’itegeko no 68/2018 ryo mu mwaka wa 2018, kubera ko bose ngo bagize uruhare mu guhindura ubutayu ishyamba rya Leta bikaba bizatera ingaruka ku bidukikije no ku baturiye Ibisi.

Kubera ko bose bemeye icyaha bakanagisabira imbabazi, ubushinjacyaha bwavuze ko hashingiwe ku bushishozi bw’urukiko, nta cyakuraho ko bagabanyirizwa igihano.

Imyanzuro y’uru rubanza izasomwa ku wa mbere tariki 8/6/2020.

Aba 41 baburanye si bo bonyine bangije ririya shyamba kuko hari n’abamenye ko ababikoze bari gufatwa, bagatoroka. Icyakora bakomeje gushakishwa ngo bahanwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka