BK yamuhaye inguzanyo azishyura nta nyungu ariko Coronavirus yaramurogoye

Niyidukunda Mugeni Euphrosine ukora amavuta muri Avoka, yari yishimiye inguzanyo yahawe na Banki ya Kigali (BK) yo kumufasha kwagura ibikorwa bye, ariko Coronavirus yatumye ibyo yifuzaga kugeraho bitamushobokera.

COVID-19 yaje Niyidukunda amaze kubona amasoko manini ya Avo Care harimo n'ayo mu mahanga
COVID-19 yaje Niyidukunda amaze kubona amasoko manini ya Avo Care harimo n’ayo mu mahanga

Mugeni avuga ko agereranyije ku kwezi kampani ye Avo Care Ltd yakoraga litiro zigera muri 200 z’amavuta, ariko bakabura ahagije yo guha abakiriya biganjemo abanyamahanga, kuko hari n’abashakaga ko babaha litiro 1000 ku kwezi.

Agira ati “Nari mfite isoko mu Buhinde, mu Bufaransa no mu Bubiligi. Wasangaga nk’umukiliya w’Umuhinde yifuza ko namuha litiro 1000 ku kwezi, abandi banyaka 300, abandi na bo 100.”

Ibi byatumye yitabira amarushanwa ya BK yateganyaga guha inguzanyo ba rwiyemezamirimo b’abagore, bakazishyura amafaranga bagurijwe nta nyungu bashyizeho.

Yayatsindiye mu Gushyingo 2019, hanyuma mu kwezi kwa Gashyantare 2020 arayashyikirizwa. Yari miliyoni enye n’igice yateganyaga kwifashisha mu kugura imashini yo kwifashisha mu gukora amavuta menshi ugereranyije n’iyo yari asanganywe.

Indwara ya Coronavirus yamenyekanye cyane muri Werurwe yari akiri gupanga uko azana iriya mashini, maze kubera ko n’ibintu byinshi byahagaze, abakiriya yari asanganywe hanze y’u Rwanda arabatakaza kandi ari bo benshi yari afite, ataragura na ya mashini.

Amavuta ya Avo Care akorwa muri avoka nta ngaruka ateza ku buzima
Amavuta ya Avo Care akorwa muri avoka nta ngaruka ateza ku buzima

Ikimuhangayikishije kurusha ni uko kwishyura banki byo bitahagaze, ku buryo abona kuzabasha kongera kubona amafaranga amufasha kugura iriya mashini yashakaga kugura bitazamushobokera.

Ati “Keretse nimbona untera inkunga, bityo n’abahinzi ngurira avoka bakaboneraho gukomeza kubona aho bajyana umusaruro wabo.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye, Emmanuel Nziraguhunga, avuga ko muri iki gihe abantu bamwe badakora kubera indwara ya Coronavirus, abikorera bafite ingorane zo kwishyura imyenda bemerewe kwegera banki bakorana, bakazigaragariza ikibazo bafite, hanyuma bakemererwa kuzishyura nyuma ibintu byasubiye mu buryo. Muri icyo gihe cyo kwishyura kandi ngo ntibazakwa amafaranga y’ubukererwe.

Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Banki ya Kigali (BK), Thierry Nshuti, avuga ko BK kimwe n’andi mabanki itakwishyuza abatabasha gukora. Na Niyidukunda ngo iyo ayegera, ntiyari gukomeza gukurwaho amafaranga yagurijwe kugira ngo yagure umushinga we, kandi muri iyi minsi atari gukora neza.

Ati “Aramutse abisabye, kwiyishyura byahagarikwa kugeza igihe azongera gukorera. Nyamara abandi bahawe inguzanyo itishyuzwa nka we bo barabihagarikishije. Na we azatwegere.”

Yifuza kugura imashini nini yo kumufasha gukora amavuta menshi kurushaho kuko avoka zo ngo atarazibura
Yifuza kugura imashini nini yo kumufasha gukora amavuta menshi kurushaho kuko avoka zo ngo atarazibura

Mbere ya Coronavirus Niyidukunda ngo yatunganyaga avoka zipima toni zibarirwa muri ebyiri ku kwezi. Iyo biza kumugendekera uko yabitekerezaga, ubu aba atunganya nka toni 10 ku kwezi kugira ngo abashe guhaza isoko yari afite.

Kuri ubu ari gutunganya ibiro bibarirwa muri 700 ku kwezi. Avoka atunganya ni izo mu bwoko bwa Hass n’ubwa Fuerte agura ari mbisi akitarira. Ikilo agifatira amafaranga 200, kikaba kigizwe na avoka enye cyangwa eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka