Barasabwa gufunguza konti ku 7,500Frws ngo bishyurwe 7,000Frws

Mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, hari ababarirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe binubira kuba umurenge ubarimo amafaranga 7000, bakaba bari gusabwa gufunguza konti ku 7,500Frws kugira ngo bishyurwe.

Abo baturage basaba kwishyurwa ibihumbi 7 bakoreye bubaka uturima tw'igikoni mu ngo zabo (Ifoto Internet)
Abo baturage basaba kwishyurwa ibihumbi 7 bakoreye bubaka uturima tw’igikoni mu ngo zabo (Ifoto Internet)

Amafaranga Umurenge wa Mbazi ubarimo ngo bayakoreye mu buryo bwo gukora uturima tw’igikoni iwabo, bateyemo umurama w’imboga z’imbwija, karoti, ibitunguru na beterave.

Babihinze mu kwezi kwa Gicurasi 2020, bizezwa amafaranga y’imibyizi itanu angana n’ibihumbi bine, amafaranga y’ifumbire angana n’ibihumbi bitatu ndetse n’insimburamubyizi zingana n’amafaranga ibihumbi bibiri.

Muri rusange bagombaga kwishyurwa ibihumbi icyenda, bibiri by’insimburamubyizi babyishyurwa mu ntoki, hanyuma basabwa kugura simcard za telefone kugira ngo bazishyurwe asigaye hifashishijwe mobile money.

Ubu buryo ntibabwishyuwemo, basabwa gufunguza konti z’amatsinda bibumbiyemo. Izi konti na zo ntibazishyuriweho, babwirwa ko amafaranga bazayabona ari uko bafunguje konti buri wese ku giti cye.

Kubera ko gufunguza konti kuri sacco ya Mbazi bisaba amafaranga 7,500 y’amafoto, umwe muri bo agira ati “Ureba gufunguza konti ku 7,500 bazaguha 7000 ,ugasanga ntacyo waba ukora, cyane ko nta n’akandi kazi uba wizeye wazahemberwa amafaranga yawe agaca kuri iyo konti”.

Aya mafaranga nubwo atari menshi ngo bari bayitezeho kwishyura ababakopye ifumbire no kuyikenuza mu tundi tubazo, none babuze uko babyifatamo nk’uko bivugwa ba bamwe muri bo.

Umwe agira ati “Kuko ntagishoboye kwikorera numvaga nzakuramo ay’umuhinzi nkagura n’agakoko nkakorora, none byose byaranze”.

Undi na we ati “Natekerezaga kuyaguramo amasaka nkapima ikigage kugira ngo njye mbasha kugura agasabune, none narayabuze. Nari nyitezeho n’amafaranga yo kwishyura inguzanyo nafashe mu ntambwe, none byaramfanye”.

Hari n’abavuga ko urebye umurenge ubarimo ibihumbi 12 kuko hari na bitanu bari bakoreye mbere. Abo ni abacukuye imirwanyasuri n’ ibimoteri bakanatunganya uturima tw’imboga, bagombaga kwishyurwa ibihumbi bitanu.

Aba bose bifuza ko niba kwifashisha telefone ngo bishyurwe bitarakunze, hakwifashishwa konti z’amatsinda barimo kuko bose bari bagize uruhare mu kuzifunguza.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko hari benshi bakoranye n’Umurenge wa Mbazi bamaze gufata amafaranga yabo, kuko bafunguje konti nk’uko babisabwaga. Abasigaye bakeya na bo ngo bazashakirwa uko bishyurwa mu cyumweru gitaha.

Umubaruramari wo mu murenge umwe wo mu Karere ka Huye utari Mbazi, avuga ko bo iyo bibaye ngombwa ko bishyura amafaranga makeya abantu b’abakene badafite konti muri banki, bandikira sheki umukozi umwe w’umurenge akayabikuza, akabishyura, bakamusinyira.

Icyo gihe ngo bayabahera rimwe, bakanasigarana nomero za telefone z’abazifite muri bo, ku buryo igihe abagenzuzi b’imikoreshereze y’imari ya Leta bazaza kureba uko amafaranga bahawe yakoreshejwe babasha kubahamagara, bakamenya niba koko ayo mafaranga yarageze ku bo yari agenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi nkuru irasekeje kdi irababaje cyane, ni gute umuturage ahemberwa gukora ibiri mu nshingano ze, mu rugo rwe? ibi ni ukubamenyereza nabi. Ariko kandi bigaragaza akarengane abaturage bakorerwa. Sacco zashyiriweho abaturage ngo bige kuzigama ariko gufunguzamo konti ni igihano no gukandamizwa, 7500 bibonywa na bangahe? mwibuke ko abakora imirimo ya VUP baba bategetswe guhemberwa kuri sacco. Uhembwa igihumbi ku munsi ubwo biba Bimusaba gukora iminsi 8 yo gufunguza konti. biteye agahinda.

😄 yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Iyinkuru irasekeje ubundise kwaribobiyubakiraga utwoturima barishyuziki?

Makuza yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka