Polisi yafashe ibicuruzwa bya magendu birimo insinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafashe ibicuruzwa bigizwe n’insinga z’amashanyarazi ibizingo icumi ndetse n’iminzani icumi ipima imyaka.

Polisi yabifatanye uwitwa Uyisenga Marie Jeanne ufite imyaka 37 y’amavuko, akaba yarafashwe mu ijoro ryo ku itariki ya 31 Gicurasi 2020 afatirwa mu karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma.

Uyu yafashwe naho umushoferi we ariruka
Uyu yafashwe naho umushoferi we ariruka

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko abapolisi bari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda bahagarika imodoka yari itwaye ibyo bintu, umwe mu bari bayirimo ariruka undi asigaramo.

Yagize ati “Abapolisi bahagaritse imodoka ifite ibirango RAB 689L, igihe barimo kuyegera umushoferi wari uyitwaye yavuyemo ariruka hasigaramo uriya witwa Uyisenga ari na we nyiri ibicuruzwa. Kubera ko abapolisi bari bayifiteho amakuru ko itwaye ibicuruzwa bya magendu barayisatse basangamo ziriya nsinga z’amashanyarazi n’iminzani.”

Uyu wafashwe akaba nta byangombwa by’ibyo bicuruzwa yari afite akaba yari aturutse mu karere ka Nyaruguru bije gucuruzwa mu karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaboneyeho kongera gukangurira abaturage ko ubucuruzi bwa magendu butemewe ndetse ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Ubucuruzi bwa magendu buhanwa n’amategeko, nka ziriya nsinga ntawe uba wizeye ubuziranenge bwazo wasanga ari zo zikunze guteza impanuka z’inkongi z’amashanyarazi.”

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko CIP Twajamahoro yakomeje akangurira abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kuko bariya bantu baba bashaka guhunga imisoro ya Leta kandi ari yo yubaka igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka