Huye: Hari abacuruzi bifuza kuba muri Momo Pay bayibuze
Mu gihe abantu bashishikarizwa kwifashisha ikoranabunga mu guhererekanya amafaranga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, hari abacururiza mu isoko rya Huye bavuga ko hashize igihe basabye gushyirwa muri Momo Pay batarabyemererwa.
- I Huye hari abacuruza imboga n’imbuto bavuga ko bifuje kujya muri Momo pay ariko batarabihabwa
Uburyo bwo kwishyura hifashishijwe Momo Pay bwashyizweho na sosiyete y’itumanaho ya MTN, bufasha abacuruzi kwakira amafaranga y’abakiriya nta yo kubikuza barengejeho, na bo bakabasha kuyabikuza babifashijwemo na MTN nta kiguzi, cyangwa bakayashyira kuri konti za banki zabo na bwo nta kiguzi.
Umwe muri abo bacuruzi agira ati “Guhererekanya amafaranga turabyumva ko twahandurira, ariko noneho hano mu isoko abamaze guhabwa Momo Pay ni bakeya. Abandi ntiturazibon, sinzi ikibazo cyabaye. Iyo mbonye umukiriya ushaka kwishyura hifashishijwe Momo, njya kuri mugenzi wanjye uyirimo akaba ari we bishyura, we akazayansubiza yabikuje”.
Hari n’umubyeyi na we ucururiza imbuto mu isoko rya Huye uvuga ko we yari yayihawe, iza guhagarara atazi impamvu.
Ati “Hari abakiriya bancika kubera ko itagikora. Muri MTN bambwiye gushaka manaja (manager), mureba kabiri, haza n’umuhungu wo kuyimfungurira arambwira ati bazagufungurira, ndategereza ndaheba. N’ubu ngiye gusubira kuri MTN kuko ndayigira ntayigira”.
Abafite Momo Pay na bo bavuga ko bagifite imbogamizi y’uko badashobora gufata amafaranga bakiriye kuri Momo Pay ngo na bo bayifashishe mu kurangura n’abayirimo, kuko bitemera.
Hari n’abavuga ko abo barangura batagira telefone, ku buryo biba ngombwa ko bo babishyura amafaranga mu ntoki. Byahurirana n’uko kugira ngo amafaranga umuntu yakiriye kuri Momo Pay ashobora kuyabikuza ku biro bya MTN gusa cyangwa kuyashyira kuri konti ye ya banki hanyuma akajya kuyabikuzayo, bigatuma hari igihe bibaviramo kubura ibyo bari bagiye kurangura.
Murekatete ati “Ujya kuri MTN ugasangayo umurongo, rimwe na rimwe bikakuviramo gusanga imari bayitwaye. Byaba byiza Momo Pay igeze ku bakora ubucuruzi bose, hanyuma hakanabaho uburyo bwo guhererekanya amafaranga yakiriwe mu buryo bwa Momo Pay ku buntu, bitabaye ngombwa kwifashisha Mobile Money kandi bwo bagukata amafaranga”.
Hari n’abaguzi binubira kujya guhaha bagasanga abacuruzi batari muri Momo Pay, nyamara kuri bo kwifashisha ikoranabuhanga ari bumwe mu buryo bwo kwirinda Coronavirus.
Aba bavuga ko byoroshye kuba amafaranga yakiriwe i Rusizi mu gitondo, yarara i Nyagatare, na bwo yanyuze mu ntoki z’abantu benshi, harimo wenda n’abafite Coronavirus.
Uwitwa Fidèle Kamanzi ati “Ejobundi nagiye kugura porte-manger, nsanga uwo tugomba kuyigura nta na mobile money abamo, nyamara afite telefone. Yansabye kumwishyura ndengejeho ayo kubikuza, na bwo mwishyura mbinyujije kuri mugenzi we uri muri Momo Pay. Namubajije impamvu y’ayo mafaranga arengaho, avuga ko nta kundi byari kugenda kandi atari we nguriye”.
Kamanzi ngo hari n’aho yagiye kugura imbuto, ashatse kubishyura yifashishije terefone bamubwira ko ibyo ari iby’abakire, nta muntu w’umukene wishyurwa gutyo.
Ati “Hari hakwiye kubaho uburyo bwo gutegeka abacuruzi bose kugira uburyo bwo kwishyura hifashishijwe Momo, kuko abantu bose babagana. Utabyubahirije agafungirwa, cyane ko ari ibintu bikorerwa ubuntu”.
Camille Birasa, umukozi wa MTN ushinzwe Amajyepfo, avuga ko abenshi mu bacuruzi b’i Huye batarashyirwa muri Momo Pay nyamara barabisabye ari abacuruza imboga n’imbuto, bakorera ku mapatante atari ayabo.
Ati “Turi kwiga ku mwanzuro wafatwa ku kibazo cyabo. Turaza kohereza mu isoko abakurikirana iki kibazo, gikemuke”.
Ku bijyanye no kuba abari muri Momo Pay batabasha kwifashisha amafaranga bayifiteho kugira ngo na bo ubwabo babashe kurangura, Birasa avuga ko kuba byashoboka byatangijwe mu minsi yashize, ko atari azi ko bitemera.
Naho ku bijyanye no kubikuza amafaranga yakiriwe muri Momo Pay, abayirimo bahitamo hagati yo kuba bajya bayibikuriza hifashishijwe mobile money bakishyura bisanzwe, cyangwa kunyuza amafaranga yabo kuri konti zabo nta mafaranga baciwe cyangwa se na none ibiro bya MTN bikabibafashamo ku buntu ku babikuza amafaranga ari munsi y’ibihumbi 40.
Kugeza ubu mu Rwanda hose, abacuruzi bifashisha Momo Pay ni ibihumbi 40, kandi amafaranga bagenda banyuzaho ngo agenda yiyongera uko iminsi yicuma, nk’uko bivugwa na Birasa.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Abakize ni 71, abarembye ni 20
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 40
- Kuki bisaba gusinya kugira ngo ukingirwe COVID-19?
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 83, abakize ni 59
- Abakingiwe #COVID19 bose hamwe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu ni 158,898
- Kirehe ku isonga ku mubare w’abakingiwe Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda abantu 69 bakize Covid-19, 1 iramuhitana
- Gakenke: Bakingiwe Covid-19 bibongerera icyizere cyo kutazayandura
- Dufitiye icyizere Leta yacu ntiyazana ibyateza ikibazo – Abakingiwe COVID-19
- Video: Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yakingiwe #COVID19
- Rubavu: Abaturage basabwe kudatinya urukingo rwa Covid-19
- U Buhinde bwahaye u Rwanda inkingo 50,000 za Covid-19
- Aba mbere bamaze gukingirwa Covid-19 (Amafoto)
- #COVID19: Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na Covid-19, 113 barayikira
- Inkingo za Covid-19 zatangiye kugezwa mu turere
- Abakwirakwiza ibihuha ku nkingo za Covid-19 bagamije kuzitesha agaciro - Dr Ngamije
- Ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigeze muri Afurika – Perezida Kagame
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87, ntawapfuye
- Icyiciro cya kabiri cy’inkingo zo muri Covax kigeze i Kigali
- Imyiteguro yo gukingira abantu Covid-19 irarimbanyije – MINISANTE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|