Abakekwaho kwica umusaza bakanamutwara inka bafashwe

Nyuma y’uko ku wa mbere tariki 29/6/2020 havuzwe ko hari umusaza w’i Shori mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye wishwe, n’inka esheshatu yari aragiye zikaburirwa irengero, mu rukerera rwo kuri uyu wa 30/6/2020 hari abafashwe bakekwaho ibyo byaha.

Inka zari zibwe
Inka zari zibwe

Abo ni abagabo babiri bafashwe n’irondo ryo mu Murenge wa Maraba ho mu Karere ka Huye, nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Jean Baptiste Hakuzimana.

Ati “Mu gicuku twamenyeshejwe ko hari abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Mata barongoye inka esheshatu, ariko ko bahise bacika. Kubera ko umurenge wa Mata ukora ku wa Maraba, kandi ko hagati y’iyi mirenge yombi hari ibisi, twatekereje ko bashobora kuza kubinyuramo maze amarondo arabitegura.”

Mu rukerera koko irondo ryafashe abagabo babiri, bari bambaye imyenda ifite amabara asa n’ayo bari babwiwe abacitse i Mata bari bambaye.

Aba bagabo bafashwe umwe ngo ni uwo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, undi na we ni uwo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru.

Kuba aba bantu bafashwe kandi bari no gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane niba ari bo bibye inka z’umusaza bakanamwica, binemezwa n’umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera, uvuga we ko kugeza ubu abafashwe ari bane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, Vianney Nkubana, avuga ko inka esheshatu zari zibwe ari zo imbyeyi eshatu n’amashashi atatu, ubu zamaze gushyikirizwa itsinda ryagiye kuzizana, kandi ko ziza kurara zigejejwe ku muryango wa nyakwigendera Vincent Ndabunguye, wishwe aziragiye.

Kubera ko uyu musaza yari yavuye mu rugo mu masaa kumi z’umugoroba agiye kuragira mu rwuri ruri mu ishyamba, ahitaruye ingo, Ndabunguye yongera kwibutsa abatuye muri Gishamvu ko kuragira mu gasozi bitemewe, kandi ko bakwiye no kwirinda kujya ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka