Mu Kagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, umugabo witwa Harerimana Deny yasanzwe mu bwanikiro bw’ibigori yapfuye.
Imvura irimo umuyaga n’inkuba yahitanye umuntu, isenya amazu 11 y’abaturage n’ibiro bya kamwe mu tugari two mu Karere ka Karongi.
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Umutesi Jolly yishyuriye abatishoboye 1000 bo mu Karere ka Karongi ubwisungane mu kwivuza.
Banki y’ubucuruzi “COGEBANK” yafunguye imiryango mu Karere ka Karongi, mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abakiriya bayyo baherereye mu Burengerazuba.
Urubyiruko rugomba kujya ku rugerero mu Karere ka Karongi rukomeje kugararagaza ubushake buke mu kwitabira ibikorwa biba biteganyijwe.
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly avuga ko n’ubwo u Rwanda rudafite amabuye y’agaciro menshi rufite uburanga rukwiye kubyaza umusaruro.
Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize Akarere ka Karongi bavuga ko kuba bakoresha kugereranya mu gupima ubuso bw’imirima y’abaturage byica igenamigambi.
Urubyiruko rutandukanye mu Karere ka Karongi, rwabyutse rusubizwa amafaranga rwatanze rwiyandikisha ku muntu wagombaga kurwigisha imyuga kuko afunze akekwaho ubutekamutwe.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel, asaba abayobozi batowe ku myanya itandukanye muri aka karere guharanira inyungu z’abaturage.
Komite z’ubuzima mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Karongi zagiye zirukana bamwe mu bakozi zirasabwa kubagarura kuko zanyuranyije n’amategeko.
Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Karongi bavuga ko batizeye umutekano wa za SACCO kuko zirindishwa inkoni n’abazirinda badafite ubuhanga.
Bamwe mu bamotari ba Koperative COTAMOTEKA itwara abagenzi kuri moto mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi ntibakozwa guhagarara (guparika) ahateganyijwe mu gihe bategereje abagenzi.
Sosiyeti yigenga Ngali Holdings Ltd yahawe ububasha bwo gukusanya amahoro y’inzego z’ibanze yasabwe guhuza umubare w’abakozi bayo n’abasoreshwa.
Abayobozi b’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya "Etoile" mu Karere ka Karongi bavuga ko ibanga ryo gutsindisha abana baryigamo ari ubufatanye n’ababyeyi.
Visi Perezidante wa sena, Senateri Gakuba Jeanne d’Arc yibukije abaturage b’Umurenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi ko nta wundi uzabubakira igihugu.
Abantu bataramenyekana bateye Sacco Gitesi iri mu Murenge wa Gitesi, Akarere ka Karongi, biba amafaranga nyuma yo kwica uwayirindaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ucyuye igihe arasaba abazaba bagize komite nyobozi izasimbura isanzweho gukorera hamwe ndetse bagaharanira inyungu rusange.
Abadepite bari bamaze iminsi 8 mu Karere ka Karongi bagenzura uko gahunda za Leta zitandukanye zishyirwa mu bikorwa ntibanyuzwe n’ubwiherero bahabonye.
Abatoje intore z’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Karongi basabwe gukurikirana uko zishyira mu bikorwa imihigo zahize.
Abamotari bibumbiye muri koperative COTAMOTEKA mu Murenge wa Rubengera bavuga ko batangiye kubona ibyiza bya koperative kuko bagiye kugurizwa moto.
Mu gihe Njyanama y’Akarere ka Karongi irimo kurangiza manda yayo, abayigize bavuga ko bishimira ibyo bagezeho kandi ko bakoze ibikwiye.
Abagize Koperative COTAMOTEKA itwara abagenzi kuri moto mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, biyemeje kongera umusanzu batangaga ngo babashe kwiteza imbere.
Imiryango 77 itishoboye yo mu Murenge wa Gishyita, Akarere ka Karongi yahawe inka mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere.
Umugabo witwa Niyibizi Frederic wo mu Kagari ka Musasa, Umurenge wa Gashari, Akarere ka Karongi yasanzwe yapfuye, icyamuhitanye kikaba kitaramenyekana.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi bavuga ko kubumba ari gakondo yabo batapfa kureka.
Intore z’inkomezabigwi ziri gutorezwa mu Karere ka Karongi zasabwe kuzirikana izina zahawe zigakomeza ibigwi by’igihugu zinasigasira ibyegezweho.
Abaturage baturiye umugezi wa Makambazi ukora ku Mirenge ya Rugabano na Gashari bavuga ko nibadatabarirwa hafi ushobora kubatwaramo bamwe.
Abahinzi ba kawa mu Ntara y’Iburengerazuba barasabwa kwita mbere na mbere ku yo bafite kurusha gushaka kongera ubuso ihinzeho.
Abagana ndetse n’abakorera isantere zigize Umurenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi abavuga ko babangamiwe n’umwanda uzigaragaramo.
Koperative Indashyikirwa-Gashari mu Murenge wa Gashari, Akarere ka Karongi, ngo yahombeye hafi miliyoni 15 mu buhinzi bw’urutoki biturutse ku micungire mibi yayo.