Abajura bibye Sacco nyuma yo kwica uwayirindaga

Abantu bataramenyekana bateye Sacco Gitesi iri mu Murenge wa Gitesi, Akarere ka Karongi, biba amafaranga nyuma yo kwica uwayirindaga.

N’ubwo nta saha nyakuri izwi iki gikorwa cyabereyeho, polisi ivuga ko aba bantu bageze kuri iyi Sacco mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuri uyu wa gatandatu, aho babanje kwica inkeragutabara Mbarushimana Anathole wari usanzwe aharinda, maze babona kwiba umwe mu mitamenwa yarimo amafaranga.

Ibiro by'Akarere ka Karongi
Ibiro by’Akarere ka Karongi

Umutamenwa wibwe wajyanwe mu gishanga ari ho wamenewe kugira ngo habashe gutwarwa amafaranga yarimo.

Mu kiganiro na Rugagaza Espoir, ushinzwe irangamimerere, avuga ko byagaragaraga ko uyu murinzi yishwe anizwe.

Ati:”Abaturage baturiye aho iyi Sacco yubatse mu Kagari ka Munanira nibo babimenye mu gitondo, bahita bahamagara undi mukozi wayo nawe amenyesha inzego z’umutekano.”

Umuvugizi wa polisi akaba n’umugenzacyaha ku rwego rw’intara y’Iburegerazuba, Spt Emmanuel Hitayezu yatangarije kigalitoday ko n’ubwo nta we uratabwa muri yombi, iperereza rigikomeje amafaranga yibwe akaba akabakaba miliyoni imwe n’ibihumbi 800.

Ati:”Amakuru twayamenye mu gitondo, abantu bataramenyekana bagiye babanza bica uwarindaga Sacco, bica idirishya banyuramo binjiramo imbere.

Spt Emmanuel Hitayezu avuga ko bidakwiye ko ahantu habitse amafaranga harindishwa inkoni.

Ati:”Burya umuntu ajya kwiba ahantu yabanje kumenya imbaraga zaho, ari yo mpamvu dusaba abahagarariye biriya bigo gukoresha abarinzi bafite ibikoresho byabugenewe aho gufata umuntu ngo agiye kurindisha ikibando, ntago bijyanye n’igihe turimo mu gihe harimo umutungo w’abaturage.

Ubusanzwe iyi Sacco yarindwaga n’abarinzi babiri, ari muri iryo joro umwe akaba atari yakoze. Amafaranga yibwe ni ayari mu mutamenwa muto mu gihe undi munini warimo bikekwa ko wabananiye kuwutwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese kubera iki babika amafaranga mu mitamenywa ibiri?umuto n’umunini?murebe hataba harimo kwiyorohereza inshingano z’’ababishinzwe bashyira mukaga ubuzima bw’abazamu n’amafaranga y’abaturage,uwaje kwiba yari azi ubwo bufindo bakoresha mukubika amafaranga.

agata yanditse ku itariki ya: 2-02-2016  →  Musubize

NONESE KO ZA SACCO ZARINDWAGA N ABADAFITE IMBUNDA BAKABA BABAMAZE BABICA NONE KARONGI IKABA YAFASHE INGAMBA ZO KOHEREZAYO DASSO NGO Z IHARINDE KANDI NAZO ZIKABA ZITAGIRA IMBUNDA ESE ZO NTIZIPFA?MUTUBWIRIRE AKARERE KOHEREZEYO ABAFITE IMBUNDA KUKO NA DASSO NTITWAKWIZERA KO AMAFARANGA YACU BATAZICA NGO BAYATWARE KUKO ABAZA KWIBA KU MA BANK BABA BAFITE IMBUNDA MURAKOZE

AKAYO yanditse ku itariki ya: 1-02-2016  →  Musubize

nukwihangana ndabona sco zibasiwe muriyi minsi ngaho reba umurenge wa mata nyaruguru bashake intersec

kanani fabien yanditse ku itariki ya: 1-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka