Abari mu itorero basabwe gukomeza ibigwi by’igihugu

Intore z’inkomezabigwi ziri gutorezwa mu Karere ka Karongi zasabwe kuzirikana izina zahawe zigakomeza ibigwi by’igihugu zinasigasira ibyegezweho.

Izi ntore zigizwe n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Karongi, zasabwe kuzirikana izina zahawe zikirinda gukora ibinyuranye na ryo. Byabaye nyuma yo kwemererwa kwinjira mu ruhando rw’intore, guhabwa izina ry”Inkomezabigwi” no guhabwa icyivugo.

Abatozwa bavunyisha basaba kwinjizwa mu ntore.
Abatozwa bavunyisha basaba kwinjizwa mu ntore.

Umuyobobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukabarisa Simbi Dativa, wari uyoboye iri torero niwe wabibasabye.

Yagize ati ”Ndagira ngo mwumve kandi muhe agaciro izina ry’ubutore ryanyu ndetse munumve agaciro gakomeye k’icyivugo cyanyu maze mukore mubizirikana.”
Yabisabye abanyeshuro bari bateraniye mu kigo cya TTC Rubengera kiri gutorezwamo intore 462 zaturutse mu Mirenge ya Rugabano, Bwishyura na Rubengera.

Bikorimana Jean Baptiste, uyoboye itorero kuri site ya Rubengera, yavuze ko hari byinshi byitezwe kuri izi ntore mu rwgeo rwo kuzuza ibyo izina zahawe rizisaba.

Mukabarisa umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yasabye intore kuzirikana ibiri mu izina n'icyivugo byazo.
Mukabarisa umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yasabye intore kuzirikana ibiri mu izina n’icyivugo byazo.

Ati ”Izi ntore mu minsi mike zirajya ku rugerero, kuba zibonye izina ry’inkomezabigwi ni uko zigiye gutanga umusanzu ufatika mu muryango nyarwanda, hari ibigwi biba bihari, hari ingamba ziba zafashwe, izi ntore rero zigomba gufasha mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zitanudukanye, niyo mpamvu tvuga ngo ni Inkomezabigwi.”

Mukunde Marie Louise urangije mu ishuri ryisumbuye rya Rugabano, yavuze ko nyuma yo guhabwa izina n’icyivugo biyemeje kutazatatira igihango.

Ati “Izina twahawe ribumbiyemo ibintu byinshi, ariko nitugera aho dukomoka turahera ku gutoza urubyiruko rwataye amashuri gusubirayo kuko igihugu cyacu cyiyemeje ko buri mwana agomba kwiga.”

Intore zafashe n'umwanya wo gukora siporo.
Intore zafashe n’umwanya wo gukora siporo.

Izi ntore zabanje gukora isuzuma ry’ingufu z’umubiri (Fitness Test), muri iri suzuma mu gice cyo kwiruka ku rwego rw’Akarere ka Karongi uwabaye uwa mbere yabaye Gakuru David utorezwa muri TTC Rubengera, aho yakoresheje iminota 10 n’amasegonda atanu mu kwiruka ibirometero 3,2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba bana b’abanyarwanda bakomeze babereye igihugu ibisubizo maze twese nk’abitsamuye twiyubakire igihugu

musengo yanditse ku itariki ya: 18-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka