Hari mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abahagariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) n’abahagarariye inzego z’ibanze kuva ku murenge kugera ku Ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa 2 Gashyantare 2016.

Ubusanzwe amahoro ku rwego rw’akarere yajyaga yakirwa na ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko, ariko byaje kwegurirwa iyi sosiyeti nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na RRA.
Uretse abakozi bo ku biro bikuru, umukozi ku ntara n’uwo ku Karere, ikaba igiye ifite abakozi babiri muri buri murenge, umubare abenshi bagaragaje ko udahagije.
Mushimiyimana Euphreum, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’Agateganyo, yagize ati “Iyi mirimo Ngali ikora yari isanzwe ikorwa na ba rwiyemezamirimo, ariko muri buri murenge yabaga afite abantu hagati ya batanu n’icumi ariko uwo mubare w’abantu 2 ni muke pe.”

Brig. Gen Murokore Eric, ukuriye inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, wari muri iyi nama, yagaragaje ko hari imirenge ifite ahakorerwa ibikorwa rusange byinjiza amahoro henshi ku buryo abantu babiri batabasha kubakurikirana.
Kuri iki kibazo, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, yagize ati “Tugomba kubona imisoro ishoboka, ubufatanye hagati y’inzego zose ni ngombwa, abayobozi b’ibanze bereke abasoresha ahari ibyuho na bo bashyiremo izindi mbaraga, dukorane.”
Ntare Karitanyi, Umuyobozi w’Ibikorwa muri Ngali, na we yasabye ubufasha ku nzego z’ibanze kuko ari zo zisanganywe amakuru ku basoreshwa zisanganywe.
Iyi nama yarangiye hafashwe umwanzuro w’uko mu gihe cy’iminsi itanu abakozi ba Ngali bifashishije inzego z’ibanze, bazaba bamaze kugaragaza umubare nyakuri w’abasoresha ukenewe buri Murenge hagendewe ku mubare w’abasoreshwa bahari kandi bigahita bitangira gushyirwa mu bikorwa.
Amahoro akusanywa na Ngali ni ashingiye ku mutungo rusange, amahoro kuri serivisi zihabwa abaturage ndetse n’andi mafaranga yakwa abaturage ku bikorwa bitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|