SalamAir, Ikigo cy’indege gifite ibiciro bihendutse kigiye gutangira ingendo mu Rwanda
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, i Muscat mu Bwami bwa Oman, hatangijwe ku mugaragaro ingendo z’indege za sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere itwara abantu ku giciro gito, SalamAir, zizahuza Muscat na Kigali.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Oman akagira icyicaro mu Misiri, CG Dan Munyuza ari kumwe n’uhagarariye u Rwanda mu Bwami bwa Oman, Hamood Bin Khalfan Al Busaidi, bitabiriye uyu muhango wo gutangiza izi ngendo.
Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa SalamAir, Adrian Hamilton-Manns, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo gishinzwe iby’Indege muri Oman, Nasser Ahmed Al Sharji, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu by’ubwikorezi bwo mu kirere.
Izi ngendo nshya zizajya zikorwa kabiri mu cyumweru, buri wa Kabiri no ku wa Kane, aho indege ya mbere iteganyijwe guhaguruka kuri uyu wa 21 Nyakanga 2026.
Kigali ibaye icyerekezo cya kabiri muri Afurika SalamAir igiye kugeramo, bikaba biteganyijwe ko bizongera uburyo bwo kugendererana hagati y’Ibihugu byo mu Kigobe cya Arabia n’Afurika y’Iburasirazuba.
Ambasaderi Dan Munyuza yavuze ko iyi nzira nshya y’iyi Sosiyete y’indege atari uburyo bwo gutwara abantu gusa, ahubwo ko ari umuyoboro uzafasha mu guteza imbere umubano hagati y’abaturage, ubucuruzi n’ishoramari.
Yagaragaje ko iyi serivisi izagira uruhare mu kurushaho gushimangira ubucuti n’ubufatanye bugenda bwiyongera hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Sultanate ya Oman.
Izi ngendo nshya zitezweho kugira uruhare runini mu guteza imbere imibanire n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Oman ndetse n’Akarere ko mu bigobe n’Afurika y’Iburasirazuba.
Zimwe mu nyungu zitezwe harimo korohereza abagenzi, aho bizafasha Abanyarwanda, Abanya-Oman n’abandi bagenzi gukora ingendo hagati ya Kigali na Muscat batiriwe bakoresha inzira ndende cyangwa guhindura indege kenshi.
Guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, aho iyi nzira nshya ishobora kongera imikoranire hagati y’abashoramari bo mu Rwanda n’abo mu bihugu byo mu Kigobe cya Arabia, cyane cyane mu bucuruzi, ubukerarugendo n’imishinga itandukanye.
Hari kandi no guteza imbere ubukerarugendo, aho Abashyitsi baturuka muri Oman no mu bindi bihugu byo mu Kigobe bizaborohera gusura u Rwanda, cyane cyane ahantu nyaburanga nka Pariki y’Ibirunga, Pariki ya Akagera n’ibindi bice nyaburanga by’igihugu.
Indi nyungu ni ugukomeza gushyira Kigali ku mwanya wa Mbere nk’ihuriro ry’ingendo zo mu kirere cyane ko kuba Kigali igiye guhuzwa n’indi nzira mpuzamahanga y’indege bishimangira icyerekezo cyo kuyigira ihuriro ry’ingendo zo mu kirere mu Karere.
Hari kandi no kugabanya ibiciro by’ingendo, cyane ko SalamAir ari Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere itwara abantu ku giciro gito, ibintu bishobora gutuma abantu benshi babona amahirwe yo gukoresha iyi nzira ku giciro cyoroheye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|