Mukura VS yatandukanye n’umutoza nyuma y’amasaha macye ageze mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Mukura VS yatangaje ko yatandukanye n’umutoza wa Tomas Trucha wari umaze amasaha macye ageze mu Rwanda aho ari aje kuyibera umutoza mu gihe cy’imyaka ibiri.

Itandatukana n’uyu mutoza wageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026, Mukura VS ibinyujije mu itangazo yashyize hanze aho yavuze ko ryemeranyijweho n’impande zombi kuko yabonye akazi ahandi.

Mu mashusho yashyizwe hanze kandi, Tomas Trucha nawe yavuze ko yabonye andi mahirwe atashobora kureka ndetse anabwira abakunzi b’iyi kipe ko badakwiriye kumva ko hari ikindi kibazo gihari.

Mukura VS yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko yubahirije ibyari mu masezerano igihe impande zombi zitatandukana ndetse amakuru yizewe agera kuri Kigali Today akavuga ko yayishyuye imishahara yari kuzamuhemba mu mezi ane anongeraho itike y’indege bamuhaye.

Tomas Trucha wari kuzatoza Mukura VS mu myaka ibiri bivugwa ko yabonye akandi kandi ku Birwa bya Maldives. Biteganyijwe ko Mukura VS iatangira imyitozo kuri uyu wa Kabiri yitegura umwaka w’imikino 2026-2027.

Tomas Trucha yari amaze amasaha macye ageze mu Rwanda
Tomas Trucha yari amaze amasaha macye ageze mu Rwanda

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka