Ishami ryafunguwe mu Karere ka Karongi ni irya kane mu Ntara y’iburegerazuba nyuma y’irya Rubavu, Kamembe naTyazo mu Karere ka Nyamasheke.
Hari na gahunda yo kugera mu tundi turere dusigaye, nk’uko Rachid Muremangingo, umuyobozi w’agateganyo wa COGEBANK, yabitangaje ubwo barifunguraga kuri uyu wa gatanu tariki 11 Werurwe 2016.

Yagize ati “Twatekereje gukorera muri Karongi kuko tubona hagaragara iterambere, ikindi kandi ibarura riheruka ryagaragaje ko mu gihugu hari umubare n’ubwo ari muto utarakorana n’ibigo by’imari n’amabanki, abo nabo bari mu batumye dukomeza kwagura amashami kugira ngo tubagereho.”
Muremangingo avuga ko kubera imiterere ya Karongi, hari serivisi bizeye ko zizafasha abakiriya kubona ibyo bakeneye ku buryo bworoshye zirimo gukora ibikorwa bitandukanye ukoresheje telefone (Mobile Banking), abahagarariye banki mu duce dutandukanye (Bank Agents) no gukoresha interineti aho uri, ugakora ibikorwa bitandukanye kuri konti yawe (Internet Banking).

Jabo Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba yagaragaje ko iki gikorwa ari bumwe mu buryo bw’amahirwe y’amafaranga ku baturage.
Ati “Imiterere y’intara yacu ntiyemreraga amabanki kugana abaturage, ariko uyu munsi kuba COGEBANK yahisemo kuza muri Karongi kandi ikaba ifite umugambi munini wo gukomeza mu tundi Turere, biratwongerera amahirwe yo kugira ngo abaturage bacu bagere ku mafaranga.”
Ayingeneye Francoise, umugore ukorera ubucuruzi mu isoko rya Bwishyura, Ati “Nafungiye konti hano mu ba mbere, ndetse agatabo ka sheke (Cheque) ka mbere hano ninjye kakorewe. Twishimiye imikorere yayo irimo uburyo bwo kwakira abakiriya bushimisha buri wese uyigannye.”
Iyi banki itegerejweho kuzamura ikigero cyo gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki kiri hasi mu Karere ka Karongi, by’umwihariko Intara y’Iburengerazuba ikaba ariyo iza ku mwanya wa nyuma mu gihugu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bagira icyenewabo mugutanha akazi