Ubwiza bw’ibishanga bya Kigali bwatangiye guhishurwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA kishimiye ko itunganywa ry’ibishanga by’Umujyi wa Kigali biri guhindurwa ahantu nyaburanga rigana ku musozo.

Mu gihe Umushinga wo Gusana no Kugarura Ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali (Kigali Wetlands Restoration Project) uri kugera ku musozo, ibidukikije birimo kongera gusubirana ubuzima.

Ibishanga byamaze gusanwa birimo kongera kubamo ibinyabuzima bitandukanye, kubungabunga amazi, kugabanya ibyago by’imyuzure no kurushaho gutuma Umujyi wa Kigali urushaho kuba mwiza.

Uyu munsi, twifatanye mu rugendo rw’amafoto rwerekana uko Igishanga cya Gikondo cyongeye gusubirana ubwiza bwacyo, maze twongere kwegera no kwishimira ibyiza nyaburanga.

Igishanga cya Gikondo

Igishanga cya Kibumba

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka