Kwibumbira muri koperative bigiye kubahesha moto

Abamotari bibumbiye muri koperative COTAMOTEKA mu Murenge wa Rubengera bavuga ko batangiye kubona ibyiza bya koperative kuko bagiye kugurizwa moto.

Koperative COTAMOTEKA (Cooperative Taxi Moto Terimbere Karongi), igizwe n’abanyamuryango 150. Bamwe muri bo moto batwara ni izabo abandi ni akazi bakorera abandi.

Abamotari barishimira kuba muri koperative kuko bigiye gutuma abatwaraga iz'abandi bagiye kubona izabo.
Abamotari barishimira kuba muri koperative kuko bigiye gutuma abatwaraga iz’abandi bagiye kubona izabo.

Niyirora Vincent umwe mu bagiye guhabwa izi moto ati “Kuba twaratangiye dukorera abakire, ubu tukaba tugiye guhabwa moto natwe tukikorera, ntawe bitashimisha kandi byose tubikesha kuba muri koperative.”

Mugenzi we Hakizimana Alexandre nawe ati “Ubu koperative igiye kudufasha kubona moto, kandi ibi bizadufasha kuba twava kuri moto tukagera no ku bindi binyabiziga nk’imoodoka.”

Kanyabukunzi Jean Bosco, umukozi ushinzwe inguzanyo muri COOPEK Inkunga mu Karere ka Karongi, avuga ko kuba aba bamotari bibumbiye muri kopeative biri mu bituma baborohereza mu kubona iyi nguzanyo.

Ati “Ni ukuvuga ngo inguzanyo tuyitanga mu rwego rwa koperative kandi niyo iba yatse inguzanyo ni nayo tureba, tukayiha izo moto nayo ikaziha abanyamuryango bayo.

Gusa umunyamuryango ku giti cye tumwumvisha uruhare rwe kuri ya nguzanyo, kandi iyo ya nguzanyo itishyuwe neza ya moto isubizwa muri koperative bakiyiha undi uzishyura neza.”

Uwabakurikiza Emmanuel umuyobozi wa COTAMOTEKA ati “Inguzanyo nk’iyi ni inyungu kuri koperative kuko iyo abanyamuryango babonye moto bagira icyo bayisorera.”

Kugira ngo koperative ihabwe iyi nguzanyo isabwa ibaruwa isobanura uyu mushinga wa moto, kugaragaza ko abasabirwa moto bafite impushya zo kuzitwara, kwerekana ko bafite ubuzima gatozi no kwerekana ko nta mwenda w’imisoro babereyemo ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA).

Abanyamuryango umunani ba COTAMOTEKA nibo bagiye guhabwa izi moto bwa mbere aho imwe izaba ifite agaciro ka miliyoni 1Frw n’ibihumbi 360Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka