Boateng Mensah utazakomezanya na Mukura VS yatangiye imyitozo muri FC Garde Républicaine
Rutahizamu w’Umunya-Ghana Boateng Mensah wari umaze imyaka ibiri akinira Mukura VS atazongeramo amasezerano yatangiranye imyitozo FC Garde Republicaine yo muri Djibouti izakina CECAFA Kagame Cup 2026.
Boateng w’imyaka 29 y’amavuko wageze muri Mukura VS mu mpeshyi ya 2024 ntabwo azongera amasezerano nk’uko Kigali Today yabyemerewe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS cyo kimwe na mugenzi we ukina yugarira Abdul Jalilu bari binjiranye muri iyi kipe ariko we iheruka gushimira ku mugaragaro.
Nyuma yo gusoza amasezerano Boateng Mensah yagaragaye mu myitozo y’ikipe ya FC Garde Républicaine yo muri Djibouti kuri uyu wa Mbere yabereye ku kibuga cya FERWAFA i Remera aho iri kwitegura CECAFA Kagame Cup 2026 izatangira mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.
FC Garde Républicaine iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na APR FC yo mu Rwanda, Vipers SC yo mu Uganda na Gor Mahia yo muri Kenya ndetse umukino wa mbere ikazawukina ku wa Gatanu Saa Cyenda ihura na Vipers kuri Stade Amahoro.
Uretse Boateng Mensah kandi muri iyi myitozo hagaragayemo Umunyarwanda Sibomana Patrick Papy.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|