Mu myaka itanu ubumenyi ngiro nibwo buzaba buhetse iterambere ry’Igihugu - Ubusesenguzi

Abakora isesengura ku bijyanye no kubona akazi ku barangiza amashuri y’ubumenyi rusange, n’abarangiza amashuri y’ubumenyi ngiro, baragaragaza ko mu myaka itanu iri imbere ubumenyi ngiro ari bwo buzaba buhetse ubukungu bw’Igihugu.

Barahamywa ko ubumenyi ngiro ari bwo bugiye guheka iterambere ry'Igihugu
Barahamywa ko ubumenyi ngiro ari bwo bugiye guheka iterambere ry’Igihugu

Ibyo bitangajwe n’ubundi mu gihe gahunda ya Leta y’u Rwanda, ari uko mu mwaka wa 2024 nibura 60% by’abarangiza amashuri baba barize ubumenyi ngiro, mu rwego rwo kuvugurura iterambere ry’ubukungu ruiyanye n’icyerecyezo rusange ku Isi.

Umuyobozi w’ishami ryo gutegura integanyanyigisho z’abiga imyuga, mu kigo cy’Igihugugu gishinzwe ubumenyi ngiro (RTB), Aimable Rwamasirabo, avuga ko Leta y’u Rwanda ijya gushyiraho amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, yarebeye ku bindi bihugu kuko n’ubundi ariho urubyiruko rwinshi rubasha kugira ibyo rukora rurangije kwiga.

Avuga kandi ko isoko ry’umurimo mu minsi iri imbere rizajya ribona gusa umuntu ufite ibyo azi gukora, kuko amashuri y’ubumenyi rusange atakijyanye n’igihe ku isoko ry’umurimo, kubera ko Isi irimo kwinjira cyane mu bwenge butari karemano.

Yabitangarije mu kiganiro EdTech Monday cya Master Card Foundation, kigamije kugaragaza ibyiza byo kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro, aho bamwe mu babikora bagaragaje ko bamaze kwiteza imbere.

Agira ati “Ubu ikoranabuhanga ry’aho inzugi zifungura, imodoka zitwara riragaragaza ko mu minsi mike ubumenyi rusange buzaba butakijyanye n’igihe ku isoko ry’umurimo, niyo mpamvu Leta ishyize imbere kwigisha ubumenyi ngiro”.

Aimable Rwamasirabo
Aimable Rwamasirabo

Kwigira ku murimo ni bumwe mu buryo butuma abiga ubumenye ngiro bimeneyereza ibikoresho by’ikoranabuhanga

Imwe muri gahunda Leta n’abafatanyabikorwa barimo gukoresha ngo abarangiza mu bigo by’imyuga n’ubumenyi ngiro, bagere ku isoko ry’umurimo bafite ibyo bazi gukora, harimo kwigira ku murimo.

Umuyobozi wungirije mu kigo cy’iterambere ry’uburezi (EDC), Adia Aimée Senzeyi, avuga ko bamaze igihe bakorana na (TVET), aho bakorana n’urubyiruko kwigira ku murimo, abanyeshuri bajya mu bigo byigisha imyuga bakigana ibihakorerwa.

Avuga kandi ko hanabayeho uburyo bwo kwigira ku ikoranabuhanga, aho bakoresha video zafashwe kuva ku ntangiro y’igikorwa kugera gisoje, n’ubwo habaho icyuho cy’umuyoboro wa Internet.

Senzeyi avuga ko hariho n’uburyo bw’ikoranabuhanga bukwiye gukoreshwa busimbura impapuro mu kwigisha, hakoreshejwe amajwi n’amashusho y’abarimu, akurikiranyije mu buryo buteganywa n’integanyanyigisho za (TVET), ibyo byose bikaba bigamije gufasha abiga ubumenyi ngiro.

Icyakora ngo ibyo ntibihagije buri gihe, kuko no kwicarana abanyeshuri n’abarimu bigikenewe ariko hakaniyongeraho iryo koranabuhanga, rishobora kwifashishwa igihe byaba bibaye ngombwa ko umwarimu muba mutari kumwe nk’uko byagenze muri Covid-19.

Adia Aimée Senzeyi
Adia Aimée Senzeyi

Mukakarisa Régine, umuyobozi wungirije w’ikigo gikora ibijyanye no gutunganya imisatsi n’ubwiza (Isimbi Hair Saloon), avuga ko abanyeshuri bakiraga mbere bazaga mu kazi bimeze nko gutangira kwiga.

Avuga ko abiga uyu munsi basohoka bakaza ku murimo baje banoza akazi, cyangwa n’abatari bafite ibikoresho bigezweho ku mashuri, ibyo basanze bakarushaho kubinoza, ibyo bigatuma abakozi akoresha benshi baba baturutse mu bigo by’amashuri y’ubumenyi ngiro.

Agira ati “Uyu munsi wa none abana barangiza nibo dukoresha, bisaba gusa kubaha akanya ko kunoza ibyo bize kuko ubumenyi n’ikinyabupfura byo baba babifite”.

Ubushobozi bwo kwiga imyuga buhagaze bute?

Rwamasirabo avuga ko abantu benshi bakomeje gusuzugura (TVET) bakeka ko abigayo ari abadafite ubwenge, nyamara ngo ibikoresho byinshi byifashishwa mu buzima bwa buri munsi bigizwe n’ubumenyi ngiro, ari naho ahera avuga ko (TVET) ari ubuzima.

Avuga ko ibikoresho bya (TVET) bihenze ku buryo harimo kurebwa uko hakwifashishwa ikoranabuhanga, hifashishwa amashusho aho ibifatika n’amaso bitaraboneka.

Agira ati “Buri mwaka hari ingengo y’imari igenda ku bikoresho bishira byifashishwa muri (TVET), ari nako hagurwa ibikoresho bishya bisimbura ibishaje. Harimo gutekerezwa kandi uko twagira imikoranire n’inganda, kugira ngo aho ibikoresho bitari abantu bajya bigira igice kimwe mu ishuri, icya kabiri bakakigira muri izo nganda kugira ngo bimenyereze ibyo batabonaga”.

Mukakarisa Régine
Mukakarisa Régine

Fabrice Munyabarezi, umwe mu barangije (TVET) agashinga ikigo cyitwa (Kigali Wood Connection), gikora ibijyanye n’ububaji, avuga ko kwiga muri za (TVET) bitavuze kuba warabuze icyo ukora cyangwa ari ubuswa ku yandi masomo, kuko yagiye kwiga ububaji nyuma yo kubona ko ubumenyi rusange butangiye gusubira inyuma ku isoko ry’umurimo.

Avuga ko kugeza ubu inzozi ze yazigezeho kuko nyuma yo kurangiza amasomo yakoreye abandi bantu bafite ibigo, ari naho yahereye afungura ikigo cye abikesha ubumenyi yakuye muri (TVET).

Munyabarezi avuga ko urangije imyuga bisaba kuba azi gukora ikintu kizima gusa, kuko iyo ukoze ikintu neza uba wishakiye isoko, kubera ko icyo gihe abakiriya barizana, kandi igishoro ntikiba gihambaye kuko usanga kiva ku mafaranga ya avansi y’abakiriya.

Kwigira ku murimo byatanze uwuhe musaruro?

Ku kijyanye no kwigira ku murimo haracyari ikindi kibazo cyo kwanga guha abashaka kwiga, ibikoresho ngo bitangirika, cyangwa se no gutinya gukoresha ibyo bikoresho ngo bitangirika kugira ngo utabyishyuzwa.

Hari kandi kuba hari abana biga ibintu badakunda bagera ku murimo ugasanga ntabwo bisanisha n’ibikorwa, bigatuma bamwe bacika intege kuko baba bizeye ko nibagera ku murimo bazajya bahita babona amafaranga, bakaba basabwa kwihangana.

Rwamasirabo avuga ko gahunda yo kwigira ku murimo yagize akamaro, kuko yatumye abantu bize umurimo bagaragaza babona akazi, ku buryo ngo iyo itangira kare nta bashomeri benshi baba bagihari.

Avuga ko hari amashuri ya tekiniki yisumbuye arimo ibyiciro bitandukanye, aho abanyeshuri basohokana impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, hakaba n’amashuri ya (VTC) yigwamo n’abantu barangije munsi y’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Hari kandi na (VTS), ayo yo akaba ari amashuri aba mu bigo aho babyigiramo kandi barangiza bakabona akazi, aho hose abantu bakaba bakirwa ku buryo nta gushidikanya ko 2024 izasoza intego yo kwigisha imyuga kuri 60% igezweho.

Fabrice Munyabarezi
Fabrice Munyabarezi

Ku kijyanye n’abifuza ko ubumenyi ngiro bwatangirira mu mashuri abanza, Rwamasirabo avuga ko byaba byiza koko hakurikijwe gahunda zisanzwe z’uburezi, ariko bikwiye no gushyirwa muri gahunda z’amashuri abanza, ahanatangiye gukoreshwa uburyo bwo gusuzuma abana ibyo baziga bakiri mu mashuri abanza.

Abize n’abakora ibijyanye n’ubumenyi ngiro bagira inama urubyiruko n’ababyeyi, yo kudatinya imyuga kuko bimaze kugenda bigaragara ko abikorera imyuga, ari bo batangiye kugira iterambere rirenze iry’abarangiza amashuri y’ubumenyi rusange.

Senzeyi avuga ko mu myaka itanu iri imbere abafiote ubumenyi ngiro mu biganza bazaba bari ku rwego rwo gutuma igihugu gitera imbere, hakaba hakenewe ko amashuri n’ibigo by’abikorera mu myuga barushaho gukorana kugira ngo abanyeshuri babashe kwigira ku bikoresho bigezweho ku isoko.

Mu mwaka wa 2024 intego Leta yihaye yari uko nibura 60% by’abanyeshuri bazaba barize imyuga n’ubumenyi ngiro, kandi ngo hari icyizere cy’uko bizagerwaho, cyane ko muri TVET nta myaka iteganyijwe, kuko ntawe ucikanwa.

Reba ikiganiro kirambuye hano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubumenyingiro rwose bukomeze busigasirwe kuko nibwo bubasha guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko mu ihangwa ry’imirimo iciriritse,
Ni School Manager wa Cyanika TVET School

MUKAMAZIMPAKA Speciose yanditse ku itariki ya: 16-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka