Kamonyi: Abana hafi 7,000 basubiye mu mashuri mu kwezi kumwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko nibura abana 99% bamaze kugaruka ku mashuri, nyuma y’ubukungurambaga bumaze ukwezi bwo kugarura abana ku mashuri, bwiswe (Come back to school).

Ubukangurambaga bugamije kugarura abana ku mashuri busojwe hamaze kugaruka hafi 7000
Ubukangurambaga bugamije kugarura abana ku mashuri busojwe hamaze kugaruka hafi 7000

Ubyobozi butangaza ko abana basaga gato 7,000 ari bo bari bataragereye ku mashuri ku gihe, ubwo igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2021-2022 cyatangiraga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Josée, avuga ko gahunda yo gukoresha abayobozi b’ibigo by’amashuri mu kumenya aho umwana wataye ishuri yigaga, yafashije mu kugarura abana ku mashuri n’ubwo hariki bamwe ushobora gusanga mu mirimo itandukanye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2022, Uwiringira yavuze ko iyo hamenyekanye amakuru, hakorwa ibishoboka abana bakagaruka ku ishuri kandi hari icyizere cy’uko bose bazagarurwa 100%, uko ubukangurambaga bukomeza.

Bimwe mu bibazo byatumaga abana badasubirira ku mashuri ku gihe birimo kuba ababyeyi ubwabo baragize intege nke mu gushakira ibikoresho abana, kuba hari abana bari bamaze igihe batiga kubera ingaruka za Covid-19, no kuba hari abantu ku nyungu zabo bashora abana mu mirimo itandukanye.

Ibyo ngo bituma 1% ry’abana batarasubira ku mashuri mu 7000 byabarurwaga mu Karere ka Kamonyi bakiburira mu mirimo yo gutwaza abantu imitwaro, kujyana n’ababyeyi ku masoko, gukora mu mirima y’ibigori no gukorera abacuruzi ku dusantere.

Uwiringira avuga ko Akarere ka Kamonyi katazihanganira uwo ari we wese wakoresha abana imirimo mibi aho kubohereza ku mashuri, kuko kubuza umwana amahirwe yo kwiga ari ukuyabuza Igihugu.

Agira ati “Gushora abana mu mirimo aho kubohereza ku mashuri bisa nko guhemukira Igihugu kuko abana batiga nibo mu minsi iri imbere bazaba bahungabanya umutekano. Uzamusiga iwawe usange yafashe umwana wawe ku ngufu, cyangwa muhurire mu nzira yanyweye ibiyobyabwenge aguhohotere”.

Hari abana bakomeje gufatirwa mu masoko batwaje ababyeyi cyangwa bakorera abacuruzi
Hari abana bakomeje gufatirwa mu masoko batwaje ababyeyi cyangwa bakorera abacuruzi

Bamwe mu babyeyi bavuga ko ubukene no kugira abana benshi bakeneye icyarimwe kwitabwaho ku mashuri, bituma hari ubwo umwana umwe ajya kwiga undi agasigara mu rugo, kubera kubura ibikoresho bihagije.

Icyakora ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buherutse gutangaza ko nta kigo cy’ishuri cyemerewe kwirukana umwana utujuje ibyangombwa, ko ahubwo uwo mwana asubizwa kwiga ibyo bikoresho bigashakwa ari mu ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka