Ngororero: Abanyeshuri batandatu bari bakatiwe gufungwa imyaka itanu barekuwe

Abanyeshuri batandatu bari bakatiwe gufungwa imyaka itanu n’Urukiko rw’ibanze rwa Gatumba, barekuwe nyuma yo kujuririra igihano bari bahawe kikagabanuka, bagahita barekurwa kuko bari bakirengeje.

Mu bujurire urukiko rwanzuye ko abo banyeshuri bahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi ane n’atanu ku byaha baregagwa byo kwangiza ikintu cy’undi ku bushake, bahita barekurwa kuko bari bamaze amezi arenga atandatu bafunze.

Ababyeyi b’abo bana bari bahangayikishijwe n’imibereho yabo muri gereza na nyuma yo kumara imyaka itanu bafunze, batangaje ko bishimiye imyanzuro y’urukiko bajuririyemo, kuko bahamyaga ko urukiko rw’ibanze rwari rwabakatiye rwihanukiriye.

Umwe muri abo babyeyi avuga ko umwana we yari afite amanota yo kujya kwiga Kaminuza, ariko byari bimubabaje ukuntu azamara imyaka itanu muri gereza, aho kuyimara arangije kaminuza.

Uwo mubyeyi anavuga ko abo bana biburaniye nta bunganizi mu mategeko bafite, kuko bakekaga ko amakosa bakoze atavamo ibyaha biremereye, dore ko bari baranamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’Ikigo cya ESECOM Rucano bigagaho, bakishyura ibyo abana babo bari bangije.

Agira ati “Ubuyobozi bw’ishuri bwadutumyeho tugirana ibiganiro twishyura ibyangijwe n’abo bana birimo gusana aho bari basenye amatafari, no gusubizamo ikirahure cyari cyamenetse aho bararaga. Ntabwo rero twumvaga ukuntu urukiko ruvuga ko ari ibyaha bakoze kandi ibyangijwe twarabisannye”.

Anavuga ko ubuyobozi bw’ishuri nta kirego bwigeze butanga mu rukiko, ariko bakaza gutungurwa no gusanga ikirego gishigiye ku ishuri, nyamara muri dosiye harimo inyandiko mvugo y’ishuri yavugaga ko ntacyo ribakurikiranyeho.

Abo banyeshuri baregwaga ibyaha byo kwangiza ikintu cy’undi ku bushake, ari nayo mpamvu bari bahawe igihano kiri hejuru cyo gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshanu buri umwe, byose bikaba byakuweho bagahanishwa gufungwa amezi hagati y’ane n’atanu.

Mu mwaka ushize ubwo basozaga ibizamini by’amashuri yisumbuye, nibwo abo banyeshuri batwitse isaso y’igitanda bararaho, ndetse banasenya amatafari ku rukuta rw’urugo aho buririye batorotse ikigo bakajya kunywa inzoga, bagaruka bagatwika bavuga ko bishimira ko barangije ibizamini, nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze badakora ibizamini bya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka