Ibimenyetso bya Jenoside bifite akamaro kenshi ku babyiruka – MINUBUMWE

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi bifite akamaro kenshi ku babyiruka, kuko ari byo bishingirwaho hakorwa imfashanyigisho n’inyandiko, byigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inzibutso zibitse ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Inzibutso zibitse ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Iyo Minisiteri itangaza ko mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byatangiye kubikwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo hatazagira ibyangirika uko imyaka igenda ishira.

Umukozi ushinzwe kwibuka no kubungabunga ibimenyetso bya Jneoside yakorewe Abatutsi muri MINUBUMWE, Muhoza Valentin, atangaza ko ibimenyetso bya Jenoside bigizwe n’ibyiciro bibiri birimo ibifatika n’ibidafatika, ariko byose birimo kubungwabungwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Akomeza asobanura ko ibimenyetso bifatika ari ibigizwe n’inzibutso za Jenoside, imibiri y’abazize Jenoside n’ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside, birimo intwaro gakondo, nk’imihoro, amacumu n’amahiri, ndetse n’ibikoresho birimo nk’imbunda, naho mu bimenyetso bidafatika hakaba harimo amashusho n’amajwi.

Asobanura ko ibimenyesto bifatika birimo imibiri y’abazize Jenoside n’inzibutso, bikomeje kubungabungwa ku buryo bizaramba igihe kirekire, urugero ni nk’imibiri yo mu Rwibutso rwa Murambi rubitse ifatika yatunganyijwe neza, kandi inabitse ku buryo bwiza butanga ikizere cyo kuzamara iminsi myinshi itangiritse.

Yongeraho ko iyo mibiri yari ibungabunzwe hifashishijwe ishwagara, ariko ubu hari ikoranabuhanga ririmo kwifashishwa mu kuyikuraho ishwagara igasigara igaragara neza, uko Abatutsi bishwe n’uko bari bamerewe icyo gihe bicwa.

Ibyo kandi ngo biri no gukorwa ku mibiri iri hirya no hino mu nzibutso hagamijwe ko itakwangirika, nk’ikimenyetso gifatika kandi kigaragara ndetse n’imyenda bari bambaye igihe bicwaga, na yo irimo gukurwamo ivumbi maze ikabikwa neza irindwa ubukonje n’ubushyuhe bwinshi, kuko nay o igaragaza ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Agira ati “Nk’imyenda wasangaga bayifungirana mu mva ikaba yahura n’ubushyuhe n’ubukonje, nyamara ubu twatangiye kuyibungabunga kuko ni imwe mu bigararagaza ubukana bwakoranwe Jenoside yakorewe Abatutsi kuko usangamo imyenda y’abana bishwe, igaragaza uwari uyambaye uko yatemwe, iyashwanyagujwe na za Gerenade n’ibyiciro by’Abatutsi bicwaga icyo gihe”.

Ibimenyetso by’amateka ya Jenoside bifite akamaro mu kwigisha ababyiruka

Imyenda y'abishwe muri Jenoside ni ibimenyetso bigomba kwitabwaho
Imyenda y’abishwe muri Jenoside ni ibimenyetso bigomba kwitabwaho

Muhoza asobanura ko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye kumenya amakuru yose y’uko yateguwe, uko yashizwe mu bikorwa n’ingaruka zayo mu rwego rwo kubigisha kwirinda ko itazongera kubaho ukundi, ibyo byose bikaba bibitswe mu bimenyetso byose usanga mu nzibutso.

Bimwe mu byo abana baba bafitiye amatsiko ni ukubona imibiri y’abishwe, amafoto, ibikoresho byifashishwaga n’uko byakoreshwaga, ndetse bakanashaka kumenya bo uruhande barimo, ariho bahera bagaragarizwa ububi bw’amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko, ahubwo bagakomeza kwiyumvamo Ubunyarwanda.

Agira ati “Nta handi amakuru ashobora guturuka, ababyiruka bagomba kuyamenya bayabwiwe cyangwa bakajya kuyirebera mu nzibutso. Kubungabunga ibimentetso bya Jenoside rero ni ukubikira amateka ababyiruka, nk’ubu muri Kaminuza y’u Rwanda harimo ishami ryigisha Jenoside uko itegurwa n’uko yakumirwa, amakuru yifashishwa mu kwigisha yose ava muri ibyo bimenyetso bibunganzwe neza”.

Avuga ko usibye mu Rwanda, hari n’ibindi bimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibungabungiwe mu mahanga nko muri Uganda, ahari inzibutso zishobora gusurwa, hakaba hagenda hubakwa n’ibindi nko mu Bufaransa, ahari umuhanda witiriwe Birara wafashije benshi kwirwanaho mu Bisesero, ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye.

Avuga kandi ko hari ibimenyetso bikomeje gukusanywa biva mu mahanga nk’amafoto yafashwe n’abanyamakuru, amafoto abistwe mu miryango itandukanye, amajwi n’amashusho bigenda bitangwa n’abarokotse ndetse n’ibyo bafite babitse.

Agira ati “Hari amafoto n’amajwi n’amashusho tugenda duhabwa n’ibihugu, icyakora hari ibyo dukomeje gusaba birimo nk’amafoto afite ba nyirayo atemewe gutangwa (Copy right), amafoto yafashwe n’ibitangazamakuru mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ibi byose tukaba turimo kubikurikirana kugira ngo tubibike mu buryo bw’ikoranabuhanga bitazasa”.

Akandi kamaro kanini mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside, harimo gufasha Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, guharanira ko itazongera kubaho ukundi no guhamiriza Isi ko Jenoside yabaye kandi yagize ingaruka ku Banyarwanda.

Ku bijyanye n’ibimenyetso n’amafoto agaragaza abantu muri Jenoside ugasanga abayagaragaramo bavuga ko batarimo bayikora, asobanura ko ibyo ari ibyo kwitondera kuko bishobora kubamo n’ugupfobya cyangwa guhakana Jenoside.

Ibyo kandi ngo binatanga isura ku bashobora kuba bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko bashobora kubyuririraho batesha agaciro n’ibindi bimenyetso, cyangwa bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Nibyo hari abagiye bavuga ko amafoto abagaragaza batakoraga Jenoside ukibaza niba uwabafotoye yarabakinishaga filime, cyangwa hari izindi nyungu yabaga akurikiye. Ibyo ni ibyo gushishozwaho kuko utabyitondeye havamo amakosa arimo no gupfobya Jenoside”.

Imwe mu mibiri ishinguye mu rwibutso rwa Nyamata.
Imwe mu mibiri ishinguye mu rwibutso rwa Nyamata.

Mu bindi birimo gukorwa ngo ibimenyetso bya Jenoside bibungabungwe neza by’igihe kirekire, harimo kubaka inzu z’amateka, gushaka ibikoresho biramba byifashishwa mu gushyirwa ahantu habereye ubwicanyi ndengakamere.

Hari kandi gushyiraho uburyo bwo kubika inyandiko zirimo n’amadosiye y’ababuranye mu nkiko gacaca, kuko nazo zibitse amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ubu zamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga hakaba hari kwigwa uko zarindwa igihe zizaba zatangiye gusurwa n’uburyo zisohokamo.

Hari kandi kuba buri karere kagiye kubaka Urwibutso rwa Jenoside rwujuje ibisabwa, aho bizajya bifasha ushaka amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahantu runaka wayasanga nibura muri urwo rwibutso ruri ku rwego rw’Akarere.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka