Dore uko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahanahana amakuru

Ubumuga bwo kutumva no kutavuga bufata ibice bibiri muri bitanu bigenga ibyiyumviro by’umuntu, ibyo bituma kuvuga kwe bidaturika nk’uko abadafite ubumuga basohora amajwi, igice cy’amatwi nacyo ntabwo kiba cyakira amajwi akenewe gutanga no kugarura ubutumwa, ku gice cy’inyuma cy’ubwonko (Hypophysis).

Umwarimu wa RNADAW ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga asobanura ko bafite umuco wabo
Umwarimu wa RNADAW ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga asobanura ko bafite umuco wabo

Kubera ko ibyo bice bibiri biba bidakora, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakoresha ibimenyetso by’intoki n’ibiganza mu kuvugana, bakanakoresha umunwa bawunyeganyeza nk’abashaka kuvuga, ariko amajwi aba adasohoka, bakanakoresha isura yabo yo mu maso.

Iyo miterere ituma abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagira umuco wabo nk’uko n’abavuga bisanzwe banumva bafite umuco wabo, ari nayo mpamvu ibyo byiciro byombi bitumvikana kuko buri kimwe gifite uko cyitwara.

Umuryango w’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda (RNADW), ugaragaza ko imwe mu mico y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ishingiye ku guhana amakuru cyangwa kuganira hagati yabo ubwabo, bakoresha ibimenyetso iyo hari urumuri.

Ni ukuvuga ko amaso ari ingenzi cyane ku muntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuko gukoresha ibyo bimenyetso bigomba gukora ku manywa cyangwa nijoro ariko habona.

Igihe nta rumuri ruhari abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, icyo gihe ntabwo baba barebana bivuze ko na bya bimenyetso batashobora kubigaragarizanya, ubwo ntibabashe kumvikana, icyo gihe bigasaba ko baganira bakoranaho.

RNADW bagaragaza ko bigorana cyane iyo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari kure ya mugenzi we, kuko icyo gihe bisaba ko afata nk’ibuye akamutera kugira ngo ahindukire barebane babone kuvugana hakoreshejwe bya bimenyetso, cyangwa kumumenaho amazi ngo ahindukire.

Ubwo buryo ariko bukaba bufite ingaruka kuko iryo buye rishobora gukomeretsa uritewe cyangwa rigafata utari we, gutosa umuntu nabyo bikaba bimubangamira.

Mu rwego rwo kunoza uburyo bwo guhana amakuru n’ubusabane ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, hifashishwa ikoranabuhanga rya telefone mu kwandikirana ubutumwa bugufi kuri terefone, cyangwa guhamagarana iyo ufite ubumuga bwo kutumva aba yumvisha kimwe mu gihande cy’umubiri we.

Ikoranabuhanga rikaba ari kimwe mu byoroheje ubuzima bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuko babasha kwisomera ubutumwa bwakiriwe mu dusanduku twabo tw’ikoranabuhanga (e-mail) no kubusubiza, no gukoresha imbuga nkoranyambaga bifashishije telefone zigezweho.

Aba kandi bashobora no kwisomera inyandiko zisanzwe, kuko baba barize kuzisanisha n’ibimenyetso bishushanyije bikoresha intoki n’ibiganza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka