Leta igiye gushyirwaho umuyoboro wa ‘Internet’ w’uburezi utishyurwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko mu rwego rwo gufasha abanyeshuri n’abarimu gukoresha ikoranabuhanga, hagiye gushyirwaho umuyoboro wa Internet uhariwe uburezi gusa utishyurwa.

Bahamya ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu burezi
Bahamya ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu burezi

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye muri REB, Dr. Christine Niyizamwiyitira, avuga ko Internet inyuze mu muyaga ari yo yorohera Abanyarwanda kubera imiterere y’Igihugu, ariko igakunda gucikagurika kubera nanone imiterere y’imisozi miremire bikaba bigoye gukoresha Internet.

Icyakora ngo harimo gukorwa ubuvugizi kugira ngo ibyo abanyeshuri bakoresha biga binyuzwe mu murongo aho byishyurwa nk’ubuntu nta kiguzi, aho biteganyijwe ko hazashyirwamo umuyoboro wihariye wa Internet uhariwe uburezi gusa.

Agira ati “Harimo guteganywa uko hagati mu gihugu hashyirwaho umuyoboro wa Internet w’ubuntu wihariye ku burezi gusa, bikazatuma ibikenewe mu ikoranabuhanga bigera ku banyeshuri n’abarimu mu buryo bworoshye”.

Ikoranabuhanga mu burezi ryitezweho impinduramatwara mu kwigisha

Mu kiganiro cya Edutech Manday kivuga ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda nk’inzira y’iterambere rirambye, umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Angelo Munezero, yagaragaje ko ikoranabuhanga mu burezi rigamije impinduramatwara mu kwigisha.

Avuga ko abantu bize cyera usanga barakoreshaga uburyo butagezweho mu myigire yabo, nko kwiga hakoreshejwe ibishushanyo, bigatuma batinda mu mashuri mu gihe kwigira ku ikoranabuhanga umwa abasha gukurikira buri kintu cyose cy’ukuri nk’ukireba.

Avuga ko kugira ngo umwana w’ikitegererezo abeho, agomba kubitangira akiri muto, icyo agereranya nk’impinduramatwara mu burezi.

Agira ati “Wasangaga twebwe twiga dushushanya, ijisho, igifu, ariko ubu uyu munsi umwana arigira ku bishushanyo by’ikoranabuhanga bigaragaza buri gihe uko ijisho riteye ku buryo ntacyo adasobanukirwa, bikazatuma abana baguka mu bumenyi, ari nacyo ikoranabuhanga mu burezi rigamije”.

Munezero avuga ko Leta yashyize imbaraga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije abakoresha ikoranabuhanga, aho nibura hari ibyatangiye gukorerwa mu gihugu imbere kuko wasangaga ibikoreshwa byose by’ikoranabuhanga biva hanze, ndetse n’abahanga muri iryo koranabuhanga bakava hanze.

Hashyizweho ishuri rishinzwe kwigisha ikoranabuhanga (Rwanda Coding Academy), ryitezweho gusohora abahanga bateguriwe imbere mu gihugu, ari nako ibigo by’amashuri bikomeje kwegerezwa ibikoresho.

Yongeraho ko harimo kurebwa uko ikoranabuhanga ryagejejwe mu mashuri ritaba umurimbo gusa, kubera imbogamizi zikigaragara harimo no guhenda kwa Internet.

Agira ati “Turifuza ko Internet yaba kimwe mu bintu nkenerwa bya buri munsi, kugira ngo yoroheze n’ikoranabuhanga mu buzima, uburezi n’izindi, hagati aho ababashije kuyibona nabo bakwiye kumenya kuyikoresha neza”.

Muneze avuga kandi ko hari kwigwa uburyo ibigo by’amashuri bigerwaho n’umuyoboro wa Internet uhendutse, ku buryo byorohera amashuri kuwishura kandi byatangirijwe mu Karere ka Bugesera ngo harebwe uko byazakorwa no mu tundi turere.

Dr. Christine avuga ko Leta yamaze gushyiraho ibyumba byinshi by’ikoranabuhanga mu mashuri muri politiki yayo yo guhera muri 2006, kuva mu burezi bw’ibanze kugeza mu mashuri makuru abanyeshuri bagenerwa mudasobwa.

Avuga ko nibura 55% by’abanyeshuri bamaze guhabwa mudasobwa, bikaba biteganyijwe ko nibura mu mwaka wa 2014 abanyeshuri 84%, bazaba bamaze kugerwaho n’izo mudasobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho Mwaza tubarije kubanyeshuri bakoze ikizamini cya leta muri s3 ariko hakaba harabanyeshuri amanota yasohotse amazina yabo yanditse nabi ese bazabarizahe??

Tuyambaze Danouet yanditse ku itariki ya: 23-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka