Ruhango: Gerenade ebyiri zabonetse hafi y’urugo rw’umuturage zaturikijwe

Ishami rya gisirikare rishinzwe gutegura ibisasu, ryaturikije gerenade ebyiri, zari zabonetse aho umuturage yubakaga mu Murenge wa Mwendo.

Izo gerenade zari zabonetse ubwo umuturage wo mu Murenge wa Mwendo, wasizaga aho yubaka umusingi w’urugo rwe, yabonaga gerenade ebyiri bari gucukura tariki 06 Nzeri 2022.

Ku itariki ya 08 Nzeri 2022 nibwo abasirikare bazobereye mu gutegura ibisasu, baje kuhakura ibyo bisasu bajya kubiturikiriza kure y’ahatuye abantu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert, avuga ko abaturage bashimiye ingabo z’Igihugu kuba zabakijije ibisasu byari byabateye impungenge, kandi ko uwo muturage wubakaga yemerewe gukomeza imirimo ye.

Agira ati "Abaturage bishimiye ko bakijijwe ibyari bibabangamiye, ubu batuje, twabasabye ko uko babonye ikintu kidasanzwe bajya batanga amakuru, kugira ngo kitabangiza".

Muhire avuga ko nta yandi makuru ajyanye n’igihe ibyo bisasu byashyizwe aho babisanze, aho byavuye n’aho byakorerewe, gusa hakomeje kuvugwa ko byaba byarahashyizwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba hakomeza gukorwa iperereza.

Inkuru bijyanye:

Ruhango: Gerenade ebyiri zabonetse hafi y’urugo rw’umuturage

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka