Agahimbazamusyi ababyeyi batangaga ku mashuri gashobora kugabanuka

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yatangaje ko nyuma yo kuzamura umushahara wa mwarimu, hazasohoka amabwiriza agenga uburyo amafaranga arimo n’agahimbazamusyi yakwaga ababyeyi yagabanuka.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya

Minisitiri Uwamariya atangaza ko ubusanzwe ibigo by’amashuri byagenaga amafaranga yakwa ababyeyi, kugira ngo bazamure imibereho ya mwarimu, ariko hazarebwa uko ababyeyi bagorwaga no kubona ayo mafaranga baruhuka.

Avuga ko mbere y’itangira ry’umwaka w’amashuri utaha, hazasohoka amabwiriza ajyanye n’ikintu cyose cyatumaga kuzamura ubuzima bwa mwarimu bigora ababyeyi.

Agira ati “Ntabwo nahita mvuga ibizaba bikubiye muri ayo mabwiriza, kuko igihe cyayo kitaragera, biracyanozwa ariko agahimbazamusyi ka mwarimu mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano, bizasuzumwa kugira ngo tugabanyirize umutwaro ababyeyi”.

Minisitiri w’uburezi avuga ko kuzamura umushahara wa mwarimu bisobanuye gukora atuje, akunze akazi kandi bizazamura ireme ry’uburezi.

Avuga ko umushahara wa mwarimu wazamuwe uzanabafasha kuzamura igipimo cy’inguzanyo bakaga mu mwarimu SACCO, kandi abarimu bari hirya no hino mu gihugu bizabafasha kuzamura n’urwego rw’ubukungu, kugabanya abana bata amashuri n’izindi mbogamizi zatumaga mwarimu akora nabi.

Asobanura ko ku barimu bava mu bihugu byo hanze bo batarebwa n’ibiteganywa n’amasezerano, ko amafaranga yazamuwe gusa ku barimu b’imbere mu gihugu.

Minisitiri Uwamariya asaba ibigo by’amashuri yigenga kutitwaza kuzamura umushahara wa mwarimu, ngo bazamure amafaranga y’ishuri kuko usanga bo bari banasanganywe umushahara mwiza.

Agira ati “Tureberera amashuri yose, n’ayigenga turaganira kandi tukagira ibyo twumvikana kuko bigora bamwe mu babyeyi, kuzamura umushahara wa mwarimu mu mashuri ya Leta ntibibe urwitwazo rwo kuzamura amafaranga y’ishuri mu yigenga”.

Dore uko imishahara yazamutse ku barimu hakurikijwe impamyabumenyi zabo

Minisitiri w’Uburezi asobanura ko kongera amafaranga y’umushahara wa mwarimu bizakorwa ku mushahara yatahanaga, kandi yabariwe ku mushahara w’umwarimu cyangwa umuyobozi w’ishuri w’umutangizi.

Ku mwarimu utangiye ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye A2 wahembwaga 57.000frw, yiyongereyeho, 88% by’ayo yahembwaga akaba azajya ahembwa 108.488frw.

Umwarimu ufite icyiciro cya mbere cya Kaminuza A1 ahembwaga 136.000Frw azajya ahembwa hiyoreyeho 40%, bityo ahembwe 191.811Frw, mu gihe umwarimu ufite icyiciro cya kabiri cya kaminuza wahembwaga 176.189Frw azajya ahembwa 246.384Frw.

Abayobozi b’amashuri n’abandi bakozi bazamuriwe imishahara aho umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ryigisha ubumenyi rusange cyangwa ubumenyi ngiro (TVET), azajya ahembwa 314.450frw, naho umuyobozi w’ishuri ryisumbuye wahembwaga 101.680frw azajya ahembwa 152.525frw kuko we yongereweho 50%.

Abayobozi bungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire bahembwaga nka mwarimu usanzwe, bazajya bahemberwa ibyiciro byabo bya kaminuza A0 aho bazajya babona 283.256frw, naho abandi bakozi bakorera kuri A0 bahembwe make ku ya mwarimu aho bazajya babona 225.440frw, naho ufite A1 ahembwe 163.566frw naho ufite A2 ahembwe 97.826frw.

Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ko hari hashize imyaka itatu abarimu bahembwa hiyongereyeho 10%, ayo na yo akaba yabariwe mu yo bongejwe 88% na 40% by’ayo bahembwaga.

Anasobanura ko ku barimu bigishaga mu mashuri abanza ariko baramaze kuzamura impamyabumenyi kugira ngo bazihemberwe, bisaba gukora ipiganwa kugira ngo bimurirwe kuri iyo mpamyabumenyi nshya.

Muri rusange abarimu bakomeje gushimira Guverinoma y’u Rwanda yabatekerejeho, bakaba baniyemeje gushyira imbaraga mu kazi kabo ka buri munsi, kuko nta yindi birantega ibariho, kuko wasangaga bigisha amasaha make bakajya gushaka indi mibereho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

Ariko uvuga aba atarabona nkumubyeyi utumva ko agahimbazamusyi Ari ngombwa ubwo azaha agaciro ibyo umwana yagiye gushaka,ahubwo mbona nabana bo Muri 9ybe na 12 ybe nabo ababyeyi babo bakwiye gutanga agahimbazamusyi
Sinarangiza ntashimiye leta y’ubumwe yahaye agaciro mwalimu ikamuzamurira umushahara nibona nahandi yakura izongere ibahe.

Patrick yanditse ku itariki ya: 9-08-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza! mbanje gushimira Ministry of Education yatekereje kuri mwarimu. so nagirango abantu bareke kwitiranya ibintu 2: kongezwa na prime itangwa birimo guhura bite. ndagirango mbabwirengo Yuko ntagiye na kimwe amashuri azigera angana mubijyanye nimyigishirije. ikindi kdi igituma atangana ni ya Prime. ndagirango mbabwize ukuri Yuko prime niramuka ikuweho tuzaba tuhuze intama nibyuma. Mfite umwana wiga mukigo gifatwa nkikitegererezo kdi abana bakigamo batsinda neza 100% kuko bose baza mukicyiro cya 1 bita mururimi rwamagana Divion 1 ariko byose ndagirango mbabwire Yuko ibyo byose bikomoka kuri prime ihabwa abarimu bityo bagakora amanywa nijoro kugirango bamurike icyo basezeranije ababyeyi. niyo mpamvu dusaba abatanze iki gitekerezo kongera kugitekerezaho neza byaba na ngombwa bakagisha inama. Murakoze cyane.

BIZUMUREMYI Faustin yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Mbabazwa n’abana bataye ishuri kubera gusa kubura amafaranga ngo yo kurya kw’ishuri,nyanaze abo bana banaturanye n’ayomashuri!!??
Hari ibintu byinshi biba bibabaje,ariko ntibisobanurwauko biri! Njye mbona amafarangaababyeyi batanga ngo y’agahimbazanusyi akwiriye kuvaho burundu hakagenwa minervale izwi neza kubigo byose.Kuko ibyo kwitwaza kwaka agahimbazamusyi,nabyo biri mubitera abana kuva mumashuri kubera amikoro macye y’imiryango.

Leta ikwiriye kugena ingano ya minervale ingana mubigo hose,kandi igaharanira ko byibuze n’umwana wa Mwarimu yashobora kwiga hashingiwe kungano y’umushahara abona.Minervale ntikwiriye kugenwa hashingiwe kubiciro biri kw’isoko.Ikwiriye kugenwa hashingiwe kubyo ababyeyi bo munzego zo hasi binjiza.
Kuba ubwabyo Minervale y’igihembwe iba iruta umushahara w’ukwezi umukozi wo hasi ahembwa,mba numva ubwabyo bibabaje!

CYUSA yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Agahimbaza bazakavaneho atari no kukagabanya kuko kagiyeho bavuga ko bahembwa make ariko ubu byakemutse bikomeza guhuhura abanyarwanda kuko bakwa byinshi kandi rwose ubushobozi ntabwo!
Bazaze banarebe ikigo bita csk kabeza cy’ababyeyi cyagurishijwe abari abanyamuryango ntibamenye irengero none nacyo si ukwongeza cyasaze kandi amafranga yo kurya ku mashuli nayo akwiye kwakwa ababishaka kuharira naho ubundi tuyatangira ubusa abana ntabyo babona.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Turashimira leta yateketeje kuri mwarimu turabyishimiye rwose kdi cyane.twasabaga ko badufasha mukijyanye ninguzanyo kubarimo bigisha kdi batarize uburezi badufashe nabo babemerere gufata inguzanyo .murakoze mugihe dutegereze igisubizo cyanyu kdi kiza

Umutoni Denyse yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Nibyiza cane. Ngewe nasabaga ibigo byabikorera bifite ingorane mukwishyura mwalimu mwabifasha kuko nabyo bifite uruhare runini mukurerera igihugu. Mbese muri mace nabafatanya bikorwa ba leta. Mushobora kubaha amafaranga kunguzanyo mwalimu bakorana nawe akabaho neza doreko ahora agendagenda ashaka ahameze neza. Ikindi nukureba Umwalimu wa private school uko yakizerwa kugira ngo nawe abone serivise ya mwalimu sacco. Usanga ibyangombwa bisabwa byose abyujuje ariko kuko akorera private, batamwizera.

alias yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ibaze niba umwalimu yafataha prime y’ibohumbi 100, ukaba umwongeje 50, ya 50 nayo ukayakataho ibyo ntashatse kuvuga, ubwo wa mwalimu nturaba umwishe mu mutwe? Numva prime ababyeyi batanga yaguma uko iri ntiyongezwe, ariko na none ntigabanywe. Nimuyikuraho muzahura n’ibibazo bikurikira: ikitwaga ibigo by’ikitegererezo bizahinduka nka 9YBE cg 12YBE. Abarimu benshi bazakenera mutation, kuko wasanganga iyo prime ariyo ituma umwalimu asiga ikigo Kiri hafi y’iwabo akajya ku kindi Kiri kure. Ubwitange bw’abarimu bigisha muri boarding schools buzagabanuka. Murebe ku mpande zose mudafata umwanzuro mwihuse nka ya yindi mwagiye mufata(promotion automatique(Mudidi), gukuraho nursing muri secondary (2007), gusimbuza igifransa icyongereza tukabura byose,gutangira umwaka mukwa mbere abana bakiga mu mpeshyi,...)

Leo yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Kudatanga umusaruro kwa 9YBE si uko abarimu badakora ahubwo baba bahawe abanyeshuri batashoboye giysinda buriya nabo uwabafata akabahinduranya n’abo bo mu bigo wita ib’ikitegererezo wamenya ukuri

Alias yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ibaze niba umwalimu yafataha prime y’ibohumbi 100, ukaba umwongeje 50, ya 50 nayo ukayakataho ibyo ntashatse kuvuga, ubwo wa mwalimu nturaba umwishe mu mutwe? Numva prime ababyeyi batanga yaguma uko iri ntiyongezwe, ariko na none ntigabanywe. Nimuyikuraho muzahura n’ibibazo bikurikira: ikitwaga ibigo by’ikitegererezo bizahinduka nka 9YBE cg 12YBE. Abarimu benshi bazakenera mutation, kuko wasanganga iyo prime ariyo ituma umwalimu asiga ikigo Kiri hafi y’iwabo akajya ku kindi Kiri kure. Ubwitange bw’abarimu bigisha muri boarding schools buzagabanuka. Murebe ku mpande zose mudafata umwanzuro mwihuse nka ya yindi mwagiye mufata(promotion automatique(Mudidi), gukuraho nursing muri secondary (2007), gusimbuza igifransa icyongereza tukabura byose,gutangira umwaka mukwa mbere abana bakiga mu mpeshyi,...)

Leo yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ngendumva Agahimbaza Musyi kanwaho Burundu Mubanze Murène abana Bataye Ishuri kuber’amafranga yishuri kandi haba Harimo Nako Gahimbazamusyi Kuko Byabaye Nkindwara Yatumye Abarimu Batagitekereza Kubarimo Kurera Igihugu Urugero NKIYo MWARIMU Yirukanye Umwana Mwishuri Bari Mukizamini Harya Ubwo Harugutekereza Guhari Ko Uyumwarimu Uyumwana Yigisha Gutyoko Ejo Abanyarwanda Tuzaba Dukeneyeko Adufa kandi Nyamara Ibyodukeneyeko Adufasha Yari kubyiga Muricyagihe yirukanwagako atabonye agahimbaza Musyi Ikindi Burimwarimu Agenzire Neza Mwishuri Rye Arebe Abana Bataye Ishuri Aribubone Igisubizo Abobose Ntakindi Cyatumye Bata Ishuri Nukuberako Ibyo Ibigobyamashuri Byaka Ababyeyi ntabushobozi Bafitebwo Kubyubahiriza Turashimira Reta yztekereje Kurimwarimu Rwose Turabasabye Mutekereze Nokubabyeyi Murakoze

Fidele yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Umubyeyi urasabwa uruhare rwawe ngo ubone umusaruro wivuna abarimu

Patrick yanditse ku itariki ya: 9-08-2022  →  Musubize

Uzavanaho agahimbazamusyi byose azaba abyishe, biziganwe ubushishizi

Kazikazi yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Ahubwo niko kabyishe byose kuko kataraza abarimu barigishaga Kandi neza none uyu munsi basigaye bacungana n’aho batanga kenshi

Alias yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ubwo umushahara wa mwarimu wongerewe, agahimbaza musyi ka mwarimu gakwiye kuvanwaho. Amafaranga y’inyubako nayo ya buri mwaka, akwiye kuvanwaho. Bayobozi, mworohereze ababyeyi. Kandi, burya ariya mafaranga atari ngombwa cyane yicaga ireme ry’uburezi.

Jmv yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Abo bavuga ko agahimbazamusyi kabuyeho cyangwa kakagabanuka byateza ikibazo mu Madhuri bashungira kuki? Ubu se abarimu bigisha 9ybe na 12ybe bo ko bakora Kandi neza Kandi batakabona. Bagakureho cg bakagabanye ababyeyi boroherwe kuko hari n’ababuraga uko bajyanayo abana babo bakabuze.abazashaka gushimisha abarimu bazashinge amashuri yihariye. Kanatumaga abarimu bumva batareshya!

Anastase yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka