Ruhango: Gerenade ebyiri zabonetse hafi y’urugo rw’umuturage

Hafi y’urugo rw’umuturage mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mwendo, habonetse gerenade ebyiri, ubwo umuturage yacukuraga umusingi mu buryo bwo gushaka gutega urugo rwe ngo rutazasenywa n’amazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert, ahabonetse ibyo bisasu yabwiye Kigali Today ko byahise birindirwa umutekano, mu gihe hari hagitegerejwe inzego zibishinzwe ngo zibihakure.

Mu rwego rwo kwirinda ko byaturikana abantu, igihe hagira ubikinisha cyangwa bikaba byasenyera uwo muturage, ngo hashyizwe uburinzi bwa nijoro n’amanywa kugira ngo hatagira ubyegera, nk’uko uwo muyobozi yakomeje abisobanura.

Agira ati “Twahashyize uburinzi bwa nijoro no ku manywa kugira ngo hatagira ubikinisha, bikaba byamuturikana, nta zindi mpungenge zihari”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo avuga ko uko bigaragara ibyo bisasu bishaje ku buryo byashoboka ko byahashyizwe kera, kandi ko bishobora kuba byarahasizwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agira ati “Mu bigaragara birashaje ni ibya kera byashoboka ko byahasizwe n’Interahamwe cyangwa n’abandi bantu, kuko niko abaturage bavuga, ntawabihakana cyangwa ngo abyemeze ariko nta n’uwabisuzugura”.

Avuga ko nyuma yo gutahura ibyo bisasu, umuturage yahagaritse gucukura, hakaba hashobora kuza gushakishwa niba hari ibindi byahaboneka, mu buryo bwo kwigengesera.

Muhire asaba abaturage kwigengesera ku byuma badasobanukiwe babonye mu butaka cyangwa ahandi hantu, kuko amateka u Rwanda rwanyuzemo bishoboka ko hari ahakiri ibisasu bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu igihe batabyitondeye.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yatunganyaga iyi nkuru, abasirikare bashinzwe gutegura ibisasu barimo berekeza i Mwendo gusuzuma iby’ibi bisasu ngo bikurweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iteka iyo mbonye IMBUNDA,ngira ubwoba.Nkibaza impamvu abantu bakoze imbunda nyamara nta kindi igamije uretse kwica abantu.Ku rundi ruhande,imana yaturemye itubuza kwica,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko idusaba muli Matayo 5,umurongo wa 44.Ikongeraho ko abatwara intwaro bose nabo bazicwa (ku munsi wa nyuma) nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Nkuko Yesu yabisobanuye ageze ku isi,amategeko yo kurwana no kwihorera (dusoma mu Isezerano rya kera) imana yayakuyeho ku bakristu nyakuli.Muli make,ayo mategeko yarebaga Israel ya kera gusa.Nkuko yakuyeho Gukebwa,Ibitambo,etc…

karara yanditse ku itariki ya: 8-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka