Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Leon Mugenzi, aratangaza ko abarimu batize uburezi bagiye gushyirirwaho porogaramu yo kwiga ngo bagire ubumenyi bukenewe, mu kubasha gutanga amasomo neza birushijeho.

Mugenzi avuga ko Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo
Mugenzi avuga ko Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo

Bitangajwe nyuma y’uko hari abarimu batize uburezi bakunze kugaragaza ko badahabwa amahirwe angana n’ababwize, iyo bagiye kwaka inguzanyo muri Koperative yabo, Umwalimu SACCO, aho babwirwa ko batujuje ibisabwa.

Leon Mugenzi avuga ko impamvu nyamukuru yo guhugura abarimu batize uburezi, ari uburyo bwo kubafasha kongera ubumenyi no kuzamura ireme ry’uburezi, mu mushuri y’uburezi bw’ibanze.

Agira ati “Bikwiye kumvikana neza ko gufasha umwarimu utarize uburezi atari ukumubwira kujya gufata inguzanyo mu Mwarimu SACCO, ahubwo ni ukugira ngo abone amahirwe nk’ay’abandi bafite, muri serivisi bahabwa hakaba harimo n’iz’Umwalimu SACCO”.

Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku wa 03 Kanama 2022, Mugenzi yavuze ko bari hafi yo gusohora amatangazo amenyesha abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ay’incuke, ko bateganyirijwe kuzajya kwigira mu bigo byigisha uburezi (TTC) bibegereye, bakazahabwa impamyabushobozi (Certificates).

Asobanura ko aya mahirwe ahabwa n’abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye batize uburezi, ariko barangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza, A1 na A0 yo kongera ubumenyi muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, nabo bakiga amezi atandatu bakarangiza bafite impamyabushobozi yo kwigisha (Post Graduate Diploma).

Agira ati “Impamvu nta yindi ni uko tubitabaza nabo bakaza kudufasha kutwigishiriza abana ku bumenyi bafite. Guverinoma y’u Rwanda ibafitiye amakuru meza, aho twabateguriye porogaramu bazakurikira mu biruhuko binini n’ibitoya na za ‘weekend’, bakiga bakagera ku rwego rw’abarimu twifuza”.

Mu kongerera umushara umwarimu hatekerejwe no kumwongerera amahirwe yo kwaka inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO, bityo Guverinoma y’u Rwanda yarongereye ubushobozi bwayo bwo gutanga inguzanyo, ishyiramo miliyari eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mugenzi avuga ko bikwiye kumvikana neza ko abarimu batize uburezi nabo bafite amahirwe yo kwaka inguzanyo mu Mwalimu SACCO, gusa aba barimu bakomeje kugaragaza impungenge z’uko bahabwa igihe gito cyo kwishyura inguzanyo bahabwa, ugereranyije na bagenzi babo bize uburenzi, icyo kibazo ngo kikaba gikomeje gukorerwa ubuvugizi kugira ngo gihabwe umurongo ukwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 87 )

Mutubwire igihe amahugurwa azabera

Byiringiro philipppe (alias yanditse ku itariki ya: 25-06-2023  →  Musubize

Nibyiza hari twitabwaho kuri mwarimu gusa muzarebe ku bantu bari bararatangiye kwiga kaminuza ariko bigishaka primary batarize uburezi ubu bakaba bari baratangiye kubwiga muri kaminuza kandi biga mu biruhuko bazarebe kumpande zombi kugira ngo batazacikirizamo amasomo yabo batangiye. Murakoze

Simon yanditse ku itariki ya: 24-08-2022  →  Musubize

Nibyizako leta ikomeje
gutekereza kuri mwarimu.gusa hazanozwe hagati ya weekend na vacance kugirango mwarimu arusheho kubitegura neza.

Nyiransabimana immaculee yanditse ku itariki ya: 9-08-2022  →  Musubize

Nibyiza ko hagiye guhugurwa abarimu batize uburezi ariko hanarebwe nuko hatangwa akazi kubakoze ibizamini batarahabwa akazi Kandi baratsinze bakaba Bari kuri waiting list

Irakoze yanditse ku itariki ya: 22-08-2022  →  Musubize

Mwaramutse iki kiganiro ningenzi cyane kd ningombwa gufasha abarimu batinze uburezi kuko nabo bakora akazi neza

Murekatetete Esther yanditse ku itariki ya: 9-08-2022  →  Musubize

Umwarimu sacco nuvaneho exclusion kubarimu batize uburezi kuko iradupenariza mu nguzanyo aho ujya kwakwa inguzanyo utarabwize bakaguha 1ans nabwo bagakuramo amezi yose wahembwe meibaze namwe umusore ushaka kubaka nufite open letter atarize uburezi ahabwa kumwe nufite contract y1year namwe mwumve iyo logic nivaneho exclusion tube included muriyo nkuko leta iravangura ku mushahara cg se baduhe uburenganzira tugane and ma banki tujye tuba ariho duhemberwa kuko nubundi badukata menshi bakaducagagurira agashara kimwe n’uwabwize nyamara credit bakaturobanura,ni kindi ni uko utarabwize aba atemerewe gusinyira CA kuba inwate y’ugiye kuyaka,muri make U-sacco ibangamiye cyane abatarabwize,turashimira cyane leta ni umubyeyi utarobanura umushahara ingana n’uwabwize ntirobanura tukanenga ikigega cy’umwari sacco muri exclusion yayo kubatarabwize,iyo tugeze muri u-sacco duhita tubona ko twabyaye excluded,tuzayakurira rwose amahugurw neza kdi ku gihe,natwe twongere ubumenyi kuri genera pedagogy and methodology Nandi masomo yose yerekeye ku burezi tuzabone uko duteza imbere Irene ry’uburezi.Ukibazo:ese URI kwiga uburezi muri kaminuza ariko akaba yigisha primary kdi akiga holiday and weekend session ubwo ayo mahugurwa ko azaza ari muri weekend Cg vacance ubwo uwo URI kwiga uburezi in university ntiyashingirwaho abari kubwiga ntibahera kuri aho?mutubarize

Irigukunze Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-08-2022  →  Musubize

Ndumva gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi ikomeje kwimakazwa harakabaho Leta y ubumwe

Twahirwa Dieudonne yanditse ku itariki ya: 7-08-2022  →  Musubize

Ndumva gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi ikomeje kwimakazwa harakabaho Leta y ubumwe

Twahirwa Dieudonne yanditse ku itariki ya: 7-08-2022  →  Musubize

Nibyiza Ni iby’igiciro gufasha abarimu batize uburezi mu buryo bwose bushoboka. Gusa murebe uko mwaha amahirwe n’abigisha primary bize kaminuza zitari iz’uburezi nabo bashobore gupiganwa ku isoko ry’umurimo nabo babe babona promotion mu burezi.

Isabelle yanditse ku itariki ya: 7-08-2022  →  Musubize

Mfite ibyifuzo 2

1muzatubarize amafaranga mwarimu akatwa,ntawuzi icyo akatirwa kuko avugwa munyandiko(contract),kuko umushahara urahindagurika burikwezi.

2)mudusabire natwe abatarize uburezi tugire amahirwe amwe kunguzanyo ubwo tugiye kwiga poste graduate.
3umwarimu urangije igeragezwa rya2 atarabona impamyabushobozi,ntazabona ibaruwa ya burundu?

Nubahimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-08-2022  →  Musubize

Nukuri turashimira Leta y’abanyarwanda idahwema gutekereza icyabateza imbere.jyewe mfi ibyifuzo 2

1)muzadukorere ubuvugizi tumenyengo mwarimu akatwa angahe?akatirwa iki?kuko umushahara uvugwa munyandiko,mubiganiro bitsndukanye,ugenda uhindagurika burikwezi.

2)mudusabire noneho abatarize uburezi babe bahawe amahirwe amwe nabize uburezi kukijyanye n’inguzanyo,kuko tugiye kwiga murakarama.

Nubahimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-08-2022  →  Musubize

Turabashimiye kubwiyi nkuru.
Muzatubarize nimba aba barimu bahawe Aya mahirwe cyane cyane abafite impamya bumenyi ya A1 na A0 nimba Leta izabishyurira icyo twakwitaschool fees cg minerval ndetse no kubaha amafranga azabatunga tutibagiwe amafranga y urugendo. biramutse atariko bimeze bazashyiraho uburyo bwo Kuba bahabwa Aya mahugurwa ahantu habegereye. urugero nko muri buri Karere hakabonekamo training centre. Murakoze

Bizumuremyi yanditse ku itariki ya: 6-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka