Minisiteri y’Uburezi ifitiye ingamba abashobora guta ishuri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko yiteguye guhangana n’ikibazo cy’abana bashobora kubura ubushobozi bwo gusubira ku mashuri igihe azaba yongeye gusubukurwa.

Aha ni muri Werurwe 2020 ubwo abanyeshuri bari basubiye mu rugo nyuma y'uko icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugaragara mu Rwanda
Aha ni muri Werurwe 2020 ubwo abanyeshuri bari basubiye mu rugo nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugaragara mu Rwanda

MINEDUC igaragaza ko bishoboka cyane ko hari bamwe mu babyeyi bazabura ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’ingenzi ku bana, cyangwa abana bazadohoka gusubira ku mashuri kubera ubuzima bari bamaze kumenyera bwo kutiga.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko izafatanya na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu bukangurambaga bwo gusubiza abana ku mashuri kandi ibyo bikorwa bigiye gutangira vuba.

Minisitiri w’Uburezi avuga ko nta mwana uzabura gusubira ku ishuri kubera kubura ibikoresho kuko MINEDUC ibizi kandi yiteze ko hari abashobora kutazasubirayo kandi icyo kibazo kiri gufatirwa ingamba.

Agira ati, “Ibyo bibazo turabyiteze ko bishobora kubaho, ndetse no kugera kuri ba bana badafite ubushobozi bwo gusubira ku mashuri, hazabaho ubufatanye kugira ngo dushishikarize ababyeyi gusubiza abana ku ishuri, abatazabona ubushobozi na byo turabizi tuzabafasha ariko basubire ku mashuri”.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na yo itangaza ko yakomeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata amashuri kandi icyorezo cya COVID-19 cyadutse guta amashuri bimaze kugabanuka ku kigero cyiza.

Minisitiri w’Ubugetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko MINALOC izashyiraho akayo igafatanya n’inzego zose gukora ibishoboka ngo abana basubire ku ishuri binyuze mu bukangurambaga no guhererekanya amakuru uhereye ku masibo, imidugudu n’utugari kugira ngo abana bakurikiranwe kandi n’ababyeyi begerwe abana basubire ku mashuri.

Agira ati, “Mu mashuri hari aho bazatangira mu byiciro ku buryo bose bazagera igihe bakiga, ariko mu mashuri abanza buri wese akwiye kujya ku mashuri yenda bakiga basimburana ariko buri wese akiga ni cyo cyerekezo”.

“Icyo gihe dufatanyije n’inzego z’ibanze tuzajya tubasha kumenya ngo abana bataye amashuri ni bangahe, ese ni abo kwa nde no kwa nde ku buryo nidukorana neza icyo kibazo twizeye ko kizakemuka”.

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ubu usanga bahugiye mu mirimo itandukanye irimo iyo gukora ku mashantiye y’ubwubatsi, imirimo yo mu rugo ndetse hari n’abagannye iy’ubucuruzi buciriritse.

Bene abo ni bo bafitiwe impungenge z’uko amafaranga bakorera ashobora gutuma batazasubira ku mashuri kuko baryohewe n’amafaranga, hari n’abashobora kudatangirana n’abandi kubera ubukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndakurahiye nihasubirayo benshi ni kimwe cya kabiri ,ni ugutoza aabadaso benshi n’abasirikare bazajya kubazana nah’ubundi ntawagaruka.

kazura j.nepo yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka