Urukiko rw’ubujurire rwagumishijeho igihano cya burundu kuri Leon Mugesera

Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igihano cya burundu kuri Leon Mugesera nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe rugasanga nta shingiro bufite.

Leon Mugesera yari yajuriririye imyanzuro y’urukiko rukuru rwari rwamuhanishije igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rwamuhamije.

Leon Mugesera yari yajuririye urukiko rw’ubujurire asaba kugirwa umwere kuko ngo yimwe n’urukiko rukuru uburenganzira bwo kwiregura rwanga kumva abatangabuhamya bamushinjuraga ariko ubushinjacyaha bukagaragaza ko ari we wiyimye ubwo burenganzira.

Leon Mugesera kandi yahakanaga ko ibyaha bya Jenoside ashinjwa ntabyo yakoze kuko Jenoside yabaye atari mu Rwanda, nyamara ubushinjacyaha bukagaragaza ko ijambo Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi mu 1992 ryakongeje urwango mu Bahutu bakanga Abatutsi kugeza kuri Jenoside yo mu 1994.

Umucamanza yagarutse ku mbwirwaruhame Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya n’i Nyamyumba ku Gisenyi ko zashishikarizaga mu buryo butaziguye kandi ku mugaragaro Abahutu kurimbura Abatutsi aho yavugaga ko Abatutsi bakwiye gusubizwa iwabo muri Abisiniya (Ethiopia), banyujijwe iy’ubusamo mu mugezi wa Nyabarongo.

Urukiko rwagaragaje ko amagambo Leon Mugesera yagiye akoresha muri izo mbwirwaruhame zakoreshaga inyito z’urwango ku Batutsi kuko yabitaga inyenzi, n’inzoka, ariko Leon Mugesera akaba yarajuriye agaragaza ko imbwirwaruhame ye yari igamije kurwanya abanzi b’Igihugu no gutegura neza amatora. Leon Mugesera avuga kandi ko imbwirwaruhame ze zakunze gukoreshwa atari iz’umwimerere.

Urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko Leon Mugesera ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko byari byategetswe n’urukiko rukuru kubera ko ibikorwa bye biri mu byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo bigasobanura ko ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, bityo ko ahanishijwe igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka