PAC yaburiye abayobozi bakuru ba BDF ku bwo gutandukira inshingano

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yaburiye abayobozi bakuru b’Ikigega cy’ingwate gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), kubera kunanirwa kuzuza inshingano zo guteza imbere ibigo bito mu Rwanda.

Usibye kunanirwa gucunga neza umutungo wa Leta cyari gishinzwe gushora mu gufasha imishinga iciriritse, PAC igaragaza ko BDF yananiwe no kugaruza amafaranga menshi yari yatanzwe nk’ingwate ku nguzanyo kuri imwe mu mishanga yatewe inkunga.

Ku wa 17 Nzeri 2020 ubwo abayobozi bakuru ba BDF bageraga imbere ya PAC ngo basobanure impamvu bananiwe gukoresha neza amafaranga yo gufasha imishinga iciriritse, PAC yahagaritse kumva abo bayobozi kubera ko batashoboye gusubiza ibibazo byari byateguwe, bigaragara ko bitabye PAC batiteguye neza gusubiza ibikubiye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

PAC yagaragazaga ko BDF nk’ikigo gishinzwe guteza imbere imishinga iciriritse by’umwihariko iy’abaturage, cyatandukiriye inshingano aho gufasha iyo mishinga y’Abanyarwanda kifashiriza iy’abanyamahanga, nk’uko bikubiye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, umwaka wa 2018/2019.

Ubwo yabazwa gusobanura kuri iyo ngingo, Umuyobozi Mukuru wa BDF Innocent Burindi, yavuze ko nta kibazo babibonamo kandi nta n’icyo bitwaye.

Yagize ati “Ntabwo twabibonagamo ikibazo gikomeye nta n’ubwo twabonaga ko hari icyo bitwaye”.

Umuyobozi wa PAC Valens Muhakwa, yaciye mu ijambo umuyobozi wa BDF amubwira ko imiryango y’Abanyarwanda ikennye ari yo yagombaga gushyirwa imbere ihabwa inkunga ku mishanga yayo, akibaza ukuntu umuntu ubishinzwe we atabona icyo kibazo.

Ati “Ni gute imishinga y’abakene bacu utabona ko ari yo ikwiye gufashwa mbere y’iyindi kandi ari cyo mwaherewe amafaranga, urashaka kuvuga ko ari twe twitiranya ibyo mushinzwe”?

Gusubiza gutyo kandi byanatangaje abagize Komisiyo ya PAC maze bibaza icyaba kihishe inyuma yo gusubiza gutyo kw’abayobozi ba BDF, bibaza impamvu BDF itanagira umutimanama wo gutekereza gutera inkunga Abanyarwanda, ahubwo amafaranga abagenewe agashyirwa mu mishanga y’Abanyamerika bari banizaniye igishoro cyabo.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kandi igaragaza ko BDF itabashije gutanga ingwate ku nguzanyo ku bazikeneye nk’uko byari mu nshingano zayo, dore ko kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2019 yatanze gusa miliyali 25.1frw, mu gihe yagombaga kuba yaratanze miliyali 49.2frw, ayo kandi akaba yarahawe imishinga minini aho kuyaha imishinga mito n’iciriritse nk’uko byari biteganyijwe.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga ko iyo mikorere yatumye abagenerwabikorwa ba BDF mu mishinga mito n’iciriritse badindira mu iterambere.

Agira ati “Ibyo byabujije amahirwe yo kwiteza imbere ku bari bafite imishinga iciriritse, kuko aho guhabwa ingwate ngo babone inguzanyo, ahubwo ziherewe abandi binyuranyije n’impamvu ikigega cyashyizweho”.

Isesengura rya PAC rigaragaza ko BDF yahuye n’ibihombo kubera gutandukira inshingano itanga ingwate mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urugero ni ku mishinga yahawe ingwate hatabanje gukorwa isuzuma ryayo, ibyo byose ngo bikaba byaratewe n’ubuyobozi butakoze inshingano zabwo.

Urugero rutangwa ni ukuba BDF yaratanze ingwate ya miliyoni zisaga 800frw, ku mishinga 11 hatabanje gusuzumwa imitegurirwe yayo, nko kureba niba ibyo bazakora bifite isoko, gusuzuma ibijyanye n’umutungo w’ikigo, n’ibikorwa remezo birimo nk’amashanyarazi ku buryo ibikorwa bizagenda neza.

Nk’ingaruka mbi, iyo mishanga hafi ya yose ngo yarahombye ku buryo byateje igihombo kingana na miliyoni zisaga 450frw, ni ukuvuga 56% by’ingwate yose yari yatanzwe.

Kubera iyo mpamvu, Umuyobozi wa PAC Muhakwa yasabye umuyobozi wa BDF kongera kwisuzuma, akareba mu buryo ashyira mu bikorwa inshingano ze mu kigo ashinzwe kuyobora, niba koko ibyo gikora bijyanye n’inshingano cyahawe.

Yavuze ko umuyobozi wa BDF afite imbaraga ariko akazikoresha nabi ku buryo n’ibikozwe birangira nta musaruro bitanze, ibyo bikaba bituruka ku gufata imyanzuro inyuranyije n’amategeko, no kutanoza imikoranire na bagenzi be, ari naho yahereye amusaba guhita abireka kuko nta musaruro bitanga haba ku kigo no kuri Leta muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka