Ruhango: Umumotari yagwiriwe n’igiti ahita apfa uwo yari ahetse arakomereka

Byabereye mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango kuri uyu wa 20 Nzeri 2020 ubwo Moto ifite Plaque RF 996 C yari itwawe n’uwitwa Mbarushimana Joseph w’imyaka 26 y’amavuko, ukomoka Karere ka Nyanza yagwirwaga n’igiti batemaga ku muhanda, ibiti byatemwaga ku muhanda mu murenge wa Kabagari.

Umugenzi wari kuri iyo moto witwa Mukabideri Cecile w’imyaka 40 ukomoka mu murenge wa Kabagari, yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari yavuze ko abakoze impanuka bavaga i Karongi berekeza muri Kabagari.

Ngo umumotari yaba yaburiwe ngo ahagarare ntiyabyumva akomeza inzira kugeza ahuye n’icyo giti batemaga ku muhanda.

Uwo muyobozi ni byo yasobanuye ati "Hari amakuru yavugaga ko umumotari bamuburiye ntiyumva, ubu polisi iri kubikurikirana cyakora ababonye iyo mpanuka bemeza ko yari ikomeye".

Ku bijyanye no ku batemaga ibiti n’ubwishingizi bw’ibyo bashobora kwangiza, ngo Kompanyi yabitemaga ibifitiye uburenganzira ikoreraho bwatanzwe ku rwego rw’Igihugu.

Uyu muyobozi avuga ko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana iby’iyo mpanuka, agasaba abakoresha umuhanda kwitwararika kuko impanuka idateguza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo ubonye aho iyi mpanuka yabereye wibaza byinshi,ese uyu munyamakuru yageze aho yabereye? Niba yarahageze ko nta kaburimbo ihaba iriya mpabona yavuye he?

Alias Ntampaka yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Nibyo kbsa ntakaburimbo ihaba ntimukajye mubeshya abaturage.

Umutesi yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka