Kabuga Félicien azaburanira i La Haye mu Buholandi

Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda yafashe icyemezo cyo kohereza Kabuga Félicien uregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanira i La Haye mu Buhorandi aho kuburanira i Arusha muri Tanzaniya.

Kabuga Félicien ashinjwa gutera inkunga ikomeye Interahamwe zishe Abatutsi barenga miliyoni mu mezi atatu gusa
Kabuga Félicien ashinjwa gutera inkunga ikomeye Interahamwe zishe Abatutsi barenga miliyoni mu mezi atatu gusa

Zimwe mu mpamvu zashingiweho ni izagaragajwe z’uko Kabuga Félicien arwaye indwara zikomeye ku buryo kumwohereza kuburanira i Arusha byaba ari ukubangamira uburenganzira afite ku buzima bwe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida w’Urukiko Carmel Agius, yagaragaje ko zimwe mu mpamvu yashingiyeho afata icyo cyemezo ari izagaragajwe n’abunganira Kabuga mu mategeko zirimo ivuga ko kumujyana i Arusha byaba ari ukumuvutsa uburenganzira bwo kuba hafi y’umuryango we kandi abyemerewe.

Umucamanza Carmel yatangaje ko Kabuga afite uburenganzira bw’ibanze ku buzima bwe n’uburyo Isi ikeneye ubwirinzi bukomeye kuri COVID-19, kumwohereza i La Haye ngo akaba ari byo bitanga umutekano n’uburenaganzira busesuye kuri Kabuga.

Kabuga kandi ngo naburanira i La Haye bizafasha Inkiko gutegura no gukurikirana urubanza neza mu mizi, kandi ngo kohereza Kabuga i La Haye nta ngaruka bizagira ku migendekere y’urubanza n’uko ruzategurwamo.

Kabuga n’abunganizi be bari bakomeje gusaba ko atajyanwa i Arusha, ahubwo bagasaba ko akwiye gufungwa hifashishijwe icyuma gitanga amakuru y’aho umuntu aherereye kugira ngo agume iwe yitabweho n’umuryango kubera uburwayi.

Icyakora urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwari rwateye utwatsi ibyo byifuzo ahubwo rufata umwanzuro wo kohereza Kabuga i Arusha, ndetse n’abacamanza bazamuburanisha bakaba baramaze gushyirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko nkaya makauru koko muba mwayakoreye ubushashakashatsi.

Mukosore iki cyemezo ntikirafatwa

chalres yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ariko nkawe urimo wigisha iki koko dore nkubu Kabuga umuciliye urubanza kandi ataraburana bivugako akiri umwere kuko urukiko rutaramuhamya icyaha.
Ikindi gikomeye imbere yimana bwo niyo kizamuhama aracyafite umwanya wo gusaba imbabazi agakiranuka n’imana. Umenyeko Imana si umuntu na cya gisambo cyabambanywe na Yezu ku musaraba cyasambye imbabazi kandi cyagiye mw’ijuru.
Mureke gucira abandi imanza ngo banza utokore umugogo uli mu jisho ryawe mbere yo kujya gutokora agatokorwa ko mu jisho rya mugenzi wawe.

Russi yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Abantu bose bica abandi,babiterwa nuko batazi Imana.Nkuko bibiliya ivuga,Imana ni urukundo.Kandi Umukristu nyakuri,arangwa n’URUKUNDO nyakuri.Akirinda kwica,kujya mu ntambara z’isi,gusambana,ruswa,kwiba,kubeshya,etc...Akibuka ko twese dupfa.Ariko ku munsi w’imperuka,Imana izazura abantu bapfuye barayumviraga.Igihano Imana izaha KABUGA,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,nuko batazazuka ku munsi wa nyuma.Bisobanura ko batazaba muli paradizo.

hitimana yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka