Basanga kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi byari bibangamiye abakora ubuvuzi gakondo bwa nyabwo

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Nyirahabineza Gertrude avuga ko icyemezo cya Minisiteri y’Ubuzima cyo guhagarika ibikorwa byamamaza ubuvuzi kitababangamiye ahubwo ngo abamamazaga bari babangamiye abakora ubuvuzi gakondo bwa nyabwo.

Abitangaje nyuma y’aho tariki ya 09 Nyakanga 2022, Minisiteri y’Ubuzima isohoreye itangazo riburira Abanyarwanda, ibigo by’itangazamakuru n’ubuyobozi bw’ibanze ko kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhanda, mu masoko, ahahurira abantu benshi, hakoreshejwe indangururamajwi, imbuga nkoranyambaga cyangwa indi miyoboro y’itumanaho bitemewe.

Avuga ko iki cyemezo kitabangamiye inyungu zabo kuko n’ubusanzwe zitagaragarira mu kwamamaza, ikindi kandi abanyamuryango bakaba ngo bagomba gufatwa kimwe.

Banenga abavuga ko bavura indwara zose, bakifashisha n'ibikoresho biteye impungenge ku buzima bw'abantu
Banenga abavuga ko bavura indwara zose, bakifashisha n’ibikoresho biteye impungenge ku buzima bw’abantu

Mu banyamuryango babo ngo harimo abari mu cyaro ari bo b’umwimerere n’abari mu mujyi ari bo bakunze kugaragara mu itangazamakuru ariko ubundi na bo ngo icyifuzo cyabo kikaba ari ukuringaniza abantu bose ku buryo hazashyirwaho n’amabwiriza atabangamira buri wese mu byo yifuza gukora.

Nyirahabineza avuga ko ibyo Ministeri y’Ubuzima yakoze hari icyo bigiye kubafasha kuko abakora ubuvuzi gakondo nyirizina babangamiwe n’abamamaza ndetse ibi ngo bikaba byarabangamiraga n’urugaga kubera irushanwa mu bafite ubushobozi.

Ati “Abakora ubuvuzi gakondo bwa nyabwo nyirizina babangamiwe n’abamamaza ndetse n’urugaga natwe byaratubangamiraga kuko haba habayemo irushanwa mu bafite ubushobozi bufatika kubasha kwishyura amaradiyo noneho wa wundi uvura nyabyo ntabone ubwo bushobozi bujyayo ndetse n’abo avura benshi ntibamugereho bagakurikira ba bandi bazi kwigarurira abantu bakoresheje ururimi n’itangazamakuru.”

Ikindi ngo umuntu iyo avura aho akorera abantu ni ho bamusanga kandi uwavuwe agakira akaharangira undi gutyo gutyo atari ukubyamamaza.

Ateguza abavuzi gakondo ko hagiye gusohoka itegeko riha uburenganzira umuvuzi gakondo gukora ariko habanje kurebwa ko ibyo avura abifitemo ubumenyi atari ukubyinjiramo abantu bishakira amaramuko.

Avuga ko ari byiza ko ubuvuzi gakondo bugira umurongo, bukagira gahunda, amabwiriza n’amategeko bugenderaho.

Nyirahabineza Gerturde uhagarariye urugaga rw'abavuzi gakondo ku rwego rw'Igihugu
Nyirahabineza Gerturde uhagarariye urugaga rw’abavuzi gakondo ku rwego rw’Igihugu

Yemeza ko uko ubuvuzi busanzwe bukorwa n’ubwa gakondo ari uko bwakabaye bumeze, ubukora akagaragaza icyapa cy’uko hari ivuriro ariko hatariho ibijyanye n’indwara avura.

Agira ati “Jye numva yamanika icyapa ko hari ivuriro rya gakondo ariko kumanika icyapa kiriho indwara 1000 na Magana nazo nta muntu ufite ubushobozi bwo kuzivura. Gushyiraho ngo uvura indwara zose, ubwo se uwo muntu yaba ari Imana koko?”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Nyirahabineza Gertrude arasaba abavuzi gakondo kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima kuko agamije kubafasha kunoza ibyo bakora banasigasira amagara y’ababagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nkeneye nbr ye
mine +250785833978

James HABINTWARI yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

NKENEYE NUMBER Y’UHAGARARIYE URUGAGA RW’ABAVUZI GAKONDO
MINE +250785833978 WHATSAPP

James HABINTWARI yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

MWAVURA UMUNTU.ATAGEZE AHOMUKORERA

HAKIZIMANA JAEME yanditse ku itariki ya: 12-08-2022  →  Musubize

Nge sinemeranya nabo ko ibya ruganzu ni byaryangiombe bivugwa kdi bikanigishwa bimwe bihura nibyu buvuzi gakondo ni gute ibyubuvuzi gakondo byaba ibanga ahobwo mbona byakagombye gushyigikirwa bigatera imbere ubwose byaba Atari kubusubiza inyuma kuko nibyinshi abanyarwanda bashoboye muribwo

Ivuriro tv yanditse ku itariki ya: 18-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka