Gatsibo: Abahinzi bafite impungenge zo kurumbya kubera kutabona imbuto y’ibigori ku gihe

Bamwe mu bahinzi mu Karere ka Gatsibo bavuga ko batangiye kugira impungenge zo kuzarumbya kubera ko batarabona imbuto y’ibigori nyamara barabwiwe ko imvura izacika kare.

Imbuto z'ibigori zamaze kugezwa ku makoperative no ku mirenge abahinzi barasabwa gutera kare
Imbuto z’ibigori zamaze kugezwa ku makoperative no ku mirenge abahinzi barasabwa gutera kare

Ndiwumwami Emmanuel ni umuhinzi mu Kagari ka Mbogo Umurenge wa Kiziguro. Avuga ko yatse imbuto muri Tubura we na bagenzi be bakaba barateguye imirima kera, ariko ngo bategereje imbuto y’ibigori baraheba mu gihe bagirwa inama ko bahinga kare bitewe n’imvura izaba nkeya.

Avuga ko bafite impungenge zo kurumbya mu gihe baba bataboneye imbuto igihe.

Agira ati “Urumva umuturage aba yarateguye ubutaka kare, ukumva amatangazo ngo imvura izagenda kare duhinge kare, none imbuto yarabuze bahora batubwira ngo iraje iraje twarahebye, ubwo se si nka bya bindi tuzahinga dutinze, tukarumbya kubera kutabonera igihe imbuto”?

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Manzi Theogene, avuga ko imbuto yatinze kugera ku bahinzi kubera impamvu zo guhindura uburyo bwo kwaka imbuto n’ifumbire.

Avuga ko hari uburyo bushya bwaje bwo kwaka imbuto hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri telefone bwa MOPA (Mobile Ordering Process Application) nyamara Tubura yari yarayisabwe mu buryo bwari busanzwe bwa Smart Nkunganire.

Ikindi ngo ni uko uburyo bufite ikibazo cy’ihuzanzira (Network) bugenda buhoro cyane.

Ati “Hari uburyo bushya bwaje busimbura Smart Nkunganire bwa MOPA (Mobile Ordering Process Application) kandi Tubura yari yarakoresheje uburyo bwa mbere, ni byo byatumye inyongeramusaruro (ifumbire n’imbuto) bitinda. Ikindi nanone ubu buryo bwa MOPA bufite ikibazo cya Network ku buryo umuntu yakorera abantu 30 aho gukorera 500 ku munsi”.

Manzi Theogene avuga ko mu gukemura iki kibazo bamaze gusaba abacuruzi b’inyongeramusaruro gukoresha uburyo busanzwe bwo kwandika abahinzi batwaye imbuto ku mpapuro, hanyuma amakuru yatanze bakaza kuyashyira muri MOPA basoje akazi ariko abahinzi batadindijwe kubona imbuto.

Agira ati “Ni uyu munsi nabivuganye n’abayobora imirenge ndetse na b’abashinzwe ubuhinzi twarababwiye, inama tubagira ni ugusaba abagurisha inyongeramusaruro bagakoresha uburyo busanzwe bakandika abashaka imbuto ku mpapuro bakabaha imbuto, hanyuma basoza akazi amakuru akenewe bafashe bakayashyira muri MOPA kuko hari uwambwiye ko mu ijoro Network ikunda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu Manzi Theogene, yizeza abahinzi ko icyumweru gitaha iki kibazo kizaba cyakemutse.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku wa 07 Nzeri uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, ushinzwe ubushakashatsi mu buhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Bucagu Charles, yavuze ko imbuto z’ibigori n’amafumbire byagejejwe ku bacuruzi b’inyongeramusaruro kandi n’imirima yamaze gutegurwa ku kigero cya 70%.

Yasabye by’umwihariko abahinzi bo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, kuba bamaze gutera imbuto bitarenze kuri uyu wa 15 Nzeri kuko tuzabonekamo imvura nke.

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kuwa 06 Nzeri, akagezwaho ibibazo biri mu kubona imbuto y’ibirayi n’ingano mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko ibyo bibazo aza kubikurikirana kuko bimaze igihe.

Yagize ati “Turaza kubikurikirana bimaze igihe, turanabivuga hari inzego zibishinzwe, nagusezeranya ko ngiye kubikurikirana bigasobanuka kuko izo nzego zibishinzwe ari Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ari urwego rwa RAB n’ubuyobozi bwite bwa Leta, turaza kubikurikirana igisubizo kiraza kuboneka vuba aha mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka