Nyagatare: Aborozi baravuga ko umuti bogesha amatungo uhenze kandi ntiwice uburondwe uko bikwiye

I Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari aborozi ngo baba bogesha amatungo imiti y’ibihingwa kuko iyagenewe amatungo ihenda kandi ntiyice uburondwe.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga avuga ko bamwe mu borozi bakoresha umuti wica udukoko mu bihingwa mu koza inka hagamijwe kwica uburondwe.

Avuga ko impamvu bahitamo gukoresha iyi miti ari uko iri ku isoko ihenze. Atanga urugero ku muti ukorwa na AGROPY mu bireti aho ngo uwakozwe mbere ugura hagati y’ibihumbi 19 na 20 umworozi akavanga mililitiro 60 muri litiro 20 z’amazi naho uwakozwe ku nshuro ya 2 ngo na wo uvangwa hakoreshejwe mililitiro 40 muri litiro 20 z’amazi.

Avuga ko ugereranyije igiciro cyawo n’uko uvangwa ngo uwo muti uhenze cyane kandi na wo ukaba utica neza uburondwe.

Gashumba Gahiga avuga ko undi muti ukora neza ari uwakozwe na Agrotech ariko na wo ukaba uhenze cyane.

Ati “Dudu barayikoresha kandi bakubwira ko uburondwe bupfa. Ariko mbona impamvu ari uko iri ku isoko igerageza kwica uburondwe ihenze cyane. Urumva umuti ugurwa hagati y’ibihumbi 19 na 20 kandi ntiwice neza uburondwe, umworozi ashakisha uhendutse akaba ari wo akoresha. Umuti ugererageza ni uwa Agrotech ariko na wo urahenze cyane kuko ibihumbi 35 litiro imwe ni menshi cyane rwose.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga avuga ko icyatuma uburondwe bucika ari uko RAB yakora ubushakashatsi buhoraho ku miti ishobora guhangana n’uburondwe ku buryo mu gihe ubwoko bumwe bunaniwe hashyirwa ku isoko ubundi bwoko.

Ikindi ariko na none ngo aborozi bogereza umunsi umwe, umuti umwe kandi ku ngano imwe.

Agira ati “Ubundi hakabayeho ubushakashatsi buhoraho umuti umwe wananirwa bakazana undi ariko usanga ku isoko hahoraho umwe bahindurira izina ariko umuti ari wa wundi. Ikindi numva bashyizeho gahunda yo kogereza umunsi umwe mu gace runaka twakumira uburondwe.”

Avuga ko ikindi cyafasha mu guca uburondwe ari uko hashyirwaho ahantu rusange (ibyogo) aborozi bakogereza umunsi umwe hakoreshejwe umuti umwe kuko byafasha no kuvumbura abatoza inka kuko ari bo babangamira abandi.

Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ushinzwe ubworozi Dr. Solange Uwituze avuga ko ikibazo cy’uburondwe butumva imiti kiri mu Karere muri rusange atari mu Rwanda gusa.

Avuga ko ahanini giterwa n’imivangire y’imiti ikoreshwa mu kubwica itari yo ndetse no koza nabi.

Avuga ko kugira ngo uburondwe bucike ari uko habaho guhinduranya imiti ariko nabwo hakitabwa ku kuwukoresha neza kuko ngo ubusanzwe nta muti uhari ubukumira 100%.

Asaba aborozi bakoresha imiti yagenewe kwica udukoko mu bihingwa kubicikaho kuko igira ingaruka ku buzima bw’amatungo ndetse n’abantu.

Twifuje kumenya izo ngaruka maze tuvugana na Alex Gisagara umuyobozi uyobora ishami ry’ubugenzuzi n’ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti muri FDA atubwira ko ingaruka ziterwa n’umuti wakoreshejwe, bityo ko yasubiza iki kibazo ari uko amaze kumenya neza imiterere yawo n’ibiwugize. Icyakora ngo imiti y’ibihingwa ntiyemerewe gukoreshwa mu bworozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo borozi nibogereze umunsi umwe umuti umwe urugero rumwe. Ugisubizo kizaba kimwe.umutu wokugikemura uzava umwe. Aborozi ubwabo babyiteho.

Zimulinda yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka