Nyagatare: Mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro hatangirijwe igihembwe cy’ihinga

Abatuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro mu Murenge wa Tabagwe bavuga ko gukorera hamwe bizafasha abafite ubumuga, abakecuru n’abasaza batabashije guhinga kubona umusaruro.

Gukorera hamwe bizafasha abafite ubumuga n'abakuze kubona umusaruro batageze mu murima
Gukorera hamwe bizafasha abafite ubumuga n’abakuze kubona umusaruro batageze mu murima

Babitangaje kuri uyu wa 16 Nzeri 2020 ubwo mu butaka bw’uyu Mudugudu hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2020-2021A, ahagomba guterwa ibigori kuri hegitari 20 na hegitari 6 zigomba guterwaho ibishyimbo.

Umwe mu baba muri uw Mudugudu witwa Ngombwa Andrew avuga ko guhingira hamwe bifite akamaro kanini cyane kuko bifasha n’abadafite imbaraga zo gukora kubona umusaruro.

Ati “Urumva hariya dufitemo abasaza n’abakecuru ndetse n’abafite ubumuga batabasha kugera hano cyangwa ngo babe bahinga. Iyo twebwe dushoboye duhinze na bo bisangamo kuko babasha kubona ikibatunga kandi batakoze.”

Undi wo muri uwo Mudugudu witwa Mukayisire Julienne avuga ko guhingira hamwe bibafitiye akamaro kanini kuko bungurana ubumenyi kuko bose batari basanzwe bahinga kijyambere.

Agira ati “Aho twavuye benshi twahingaga uko twiboneye ariko harimo n’abandi bahingaga kijyambere, iyo duhuriye mu murima umwe twungurana ubumenyi butuma tuzabona umusaruro mwinshi.”

Guverineri Mufulukye avuga ko abatujwe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Gishuro bazakomeza guhabwa ubumenyi ku buhinzi bwa kijyambere
Guverineri Mufulukye avuga ko abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro bazakomeza guhabwa ubumenyi ku buhinzi bwa kijyambere

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko bitashoboka guha buri muntu umurima kuko harimo abatashobora kwihingira bitewe n’ubumuga cyangwa gusaza.

Avuga ko uburyo bushoboka ari uko bose bakoreye hamwe muri koperative hanyuma ibivuyemo bigasaranganywa bose.

Avuga ko batangiye no kubahugura kugira ngo bamenye uburyo bagomba gukorera muri koperative ndetse no guhinga kinyamwuga kugira ngo bihaze banasagurire isoko.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko guhitamo Gishuro kuhatangiriza igihembwe cy’ihinga byatewe no gushaka kwifatanya n’abaturage bahatujwe kuko benshi nta mbaraga bafite ikindi ngo ni ukubereka ko bari kumwe na bo ariko banabibutse ko ubutaha ibikorwa nk’ibi bazajya babyikorera ubwabo.

Inka 19 zimaze kubyara zikaba zitanga umukamo wa litiro hagati ya 1500 na 1800 ku munsi
Inka 19 zimaze kubyara zikaba zitanga umukamo wa litiro hagati ya 1500 na 1800 ku munsi

Guverineri Mufulukye avuga ko kugira ngo umusaruro wiyongere abahinzi bakwiye kumenyera guterera igihe bifashishije ifumbire ndetse no gukurikirana imyaka yabo kugira ngo idahura n’ikigunda.

Ati “Ibizongera umusaruro ni uguterera igihe imbuto, gukoresha amafumbire imborera n’imvaruganda ndetse no kubikurikirana abantu bakabagarira igihe ntihagire ikigunda kijya mu myaka.”

Umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro watujwemo imiryango 64 igizwe n’ abagize uruhare mu kubohora igihugu, abasirikare bamugariye ku rugamba n’abandi baturage batishoboye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare.

Mu mezi 2 gusa ubworozi bw'inkoko n'ubw'inka bumaze kwinjiza agera kuri miliyoni 10
Mu mezi 2 gusa ubworozi bw’inkoko n’ubw’inka bumaze kwinjiza agera kuri miliyoni 10

Abawutuye bahawe ubutaka bungana na hegitari 75 zimwe zikaba zihinzeho ubwatsi bw’inka, naho izindi zigenerwa ubuhinzi bw’ibiribwa bisanzwe, imbuto n’imboga.

Iki gihembwe cy’ihinga cya 2020-2021A, mu Karere ka Nyagatare hazahingwa ibigori ku buso bungana na hegitari 23,684 z’ibigori na hegitari 13,030 z’ibishyimbo ku butaka bwahujwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka