RAB yatangiye ubushakashatsi ku ndwara yadutse mu rutoki

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), wungirije ushinzwe ubushakashatsi mu buhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Charles Bucagu, avuga ko barimo gukora ubushakashatsi ku ndwara yadutse mu ntoki.

Igitoki cyafashwe ni uku gihindura isura ndetse ngo no kugiteka kirakomera
Igitoki cyafashwe ni uku gihindura isura ndetse ngo no kugiteka kirakomera

Dr. Charles Bucagu avuga ko iyi ndwara yitwa ‘Banana Trips’, iterwa n’udusimba kandi ngo ikaba imaze igihe. Avuga ko ari udusimba dusanzwe (Vectors), ariko twanduza kuko ngo iyo tuvuye ku gitoki kirwaye tukajya kukitarwaye na cyo gihita gifatwa.

Avuga ko iyi ndwara irimo kugaragara cyane mu ntoki zidakoreye neza, zirimo ibigunda, insina zifatanye zitagabanywa ngo ni zo zibika udusimba. Agira inama abahinzi gukorera intoki zabo neza kugira ngo hirindwe indwara.

Ati “Turagira inama abahinzi gukorera intoki zabo neza, bakagabanya ibihuru cyangwa ibyatsi biri iruhande rw’insina, kugabanya imibyare hagasigara ibiri gusa ku gitsina kimwe kuko iyo ari myinshi ihisha utwo dusimba, no kugirira isuku urutoki”.

Avuga ko amakuru bahabwa n’abaturage ari uko igitoki cyarwaye gitekwa igihe kinini kugira ngo gishye, bityo bakaba baratangiye ubushakashatsi.

Agira ati “Turimo turakora ubushakashatsi no kumenya ko biriya bitoki bishobora no kuribwa, ntabwo turabyemeza neza ariko amakuru avuga ko bishobora kuba byaribwa, ariko ngo ababitetse bitinda gushya.

Ubwo rero ubushakashatsi kuri icyo burakomeje. Ubushakashatsi nyine burakomeje ngo turebe ko twabona n’umuti wakwica utwo dusimba”.

Dr. Charles Bucagu avuga ko ingamba bamaze gufata ari ukwegereza abaturage amasashi yabugenewe kugira ngo babe bayifashisha mu gihe hataraboneka umuti urambye.

Mugihe hagikorwa ubushakashatsi bwo kumenya umuti wakwifashishwa kwica udusimba, harakoreshwa amasashi yabugenewe igitoki kigapfukwa
Mugihe hagikorwa ubushakashatsi bwo kumenya umuti wakwifashishwa kwica udusimba, harakoreshwa amasashi yabugenewe igitoki kigapfukwa

Agira ati “Ingamba twafashe ni ukwegereza bariya baturage amasashi yabugenewe kugira ngo bajye bambika igitoki kikimara kwana, kuko ni bwo buryo twabonye bwadufasha kurwanya kiriya cyorezo”.

Dr. Bucagu avuga ko hataramenyekana ubuso bw’intoki zirwaye, ariko ko barimo gukora igenzura mu Turere twa Nyagatare, Ngoma, Kirehe, Kayonza na Bugesera.

Avuga ko amasashi yabugenewe abayacuruza bamaze gusabwa kuyegereza abaturage kugira ngo biborohere kuyabona ku bwinshi. Ayo masashi ngo arabora ku buryo yemewe gucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka