Nyagatare: Aborozi bambuye amafaranga y’inkingo bagiye kuyishyuzwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko bagiye gukorana n’ihuriro ry’abarozi ndetse n’izindi nzego kugira ngo hagaruzwe amafaranga y’inkingo z’amatungo asaga miliyoni 40 aborozi bambuye.

Aborozi bakingiriwe inka ku ideni bamwe banga kwishyura amafaranga y'inkingo
Aborozi bakingiriwe inka ku ideni bamwe banga kwishyura amafaranga y’inkingo

Yabitangaje ku wa 05 Kanama 2020, mu nama yari igamije kurebera hamwe uko imihigo y’ubworozi yahizwe n’akarere umwaka wa 2020-2021 yazagerwaho neza.

Imihigo yo mu mworozi Akarere ka Nyagatare kahize harimo gutera ubwatsi bw’amatungo hagamjwe kuzamura umukamo no kudahungabana igihe cy’impeshyi, kongera amaraso y’inka haterwa intanga n’ibindi.

By’umwihariko abari mu nama biyemeje kwishyuza amafaranga asaga miliyoni 40 ari mu borozi bahawe nk’ideni hakingirwa amatungo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko bagiye kwifashisha ihuriro ry’aborozi n’amakoperative yabo ndetse n’inzego z’ibanze kugira ngo ayo mafaranga aboneke.

Ati “Ziriya nkingo zitangwa mu rwego rwo gufasha aborozi kuko baba bafite aho bagemura umukamo wabo, barazihawe bakajya babakataho macyeya mu rwego rwo kubizera ariko biza kugaragaramo abambura, ni ubundi umuntu iyo umugurije habamo abambura n’abatambura”.

Akomeza agira ati “Twebwe icyo dukora ni ugukurikirana ba bantu, twakoze urutonde, ni nacyo twashishikarizaga abayobozi b’amakusanyirizo y’amata n’umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi n’izindi nzego kugira ngo dufatanye turebe ko ayo mafaranga yakongera akagaruka”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga, avuga ko impamvu aya mafaranga atishyuwe ari uko igihe kubaha ideni bitanyujijwe mu makoperative yabo kuko iyo bigenda gutyo, icyo kibazo cyakabaye kidahari.

Agira ati “Ikibazo ni uko amakoperative y’aborozi ntabwo yabaga abirimo, abaveterineri b’imirenge ni bo bakingira, twebwe ntabwo twabaga tubizi, ubu nibazajya bakingira bazajya batuzanira urutonde ku makusanyirizo ajye abakata nk’uko bigenda ku miti isanzwe, ni ubufatanye bukenewe gusa kugira ngo ariya mafaranga aboneke”.

Muri iyi nama kandi aborozi bamenyeshejwe ko nkunganire ku mashini zisya ubwatsi ndetse no kubaka ubuhunikiro bwabwo byakuweho kubera ko hari aborozi bubakiwe ubuhunikiro ntibwakoreshwa icyo bwagenewe.

Aborozi kandi bashishikarijwe gufatira amatungo yabo ubwishingizi kuko itungo ryishingiwe iyo ripfuye nyiraryo aryishyurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka