Gatsibo: Abahinzi batangiye kubona imbuto y’ibigori

Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Ggatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, baratangaza ko batangiye guhabwa imbuto.

Imbuto y'ibigori irahari ndetse abahinzi batangiye kuyibona
Imbuto y’ibigori irahari ndetse abahinzi batangiye kuyibona

Nduwumwami Emmanuel, umuhinzi mu Mudugudu wa Akavumu, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro, avuga ko afite icyizere cyo kubona imbuto y’ibigori kubera ko bagenzi be batangiye kuyibona.

Kuwa 11 Nzeri 2020, ni bwo Nduwumwami Emmanuel yabwiye Kigali Today ko bafite impungenge zo kuzarumbya kubera ko bari batarabona imbuto y’ibigori.

Icyo gihe yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko basabye imbuto y’ibigori muri Tubura, ariko bakaba batariyobona nyamara baramaze gutegura imirima yabo.

Yagize ati “Dufite impungenge zo kurumbya kubera ko imbuto tutarayibona kandi bahora batubwira ko imvura izaba nkeya. Tuyibonye kare twahita dutera kugira ngo dusiganwe n’imvura”.

Aganira na Kigali Today kuri uyu wa 14 Nzeri, Nduwumwami yavuze ko imidugudu begeranye batangiye kuyihabwa, bityo ko na bo bafite icyizere ko ejo bashobora kurara bayibonye.

Ati “Imbuto batangiye kuyitanga mu midugudu imwe n’imwe ngo kubera ikibazo cya Corona imidugudu yose ntiyafatira rimwe, ariko dufite icyizere ko n’umudugudu wacu wa Akavumu baraza kuyiduha yenda, turizeye ku buryo hari umusaza wanyuzeho ambwira ko ejo nimba ntarayibona azaba ampaye iyo ntera kuko nzahinga ibigori gusa, ariko ubu icyizere kirahari kinshi”.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ushinzwe gahunda yo gufasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire (Smart Nkunganire) Gatari Egide, avuga ko imbuto n’inyongeramusaruro bihari mu Karere ka Gatsibo, ko ahubwo ikibazo kiri ku bacuruzi bazo n’ibibazo by’ihuzanzira (Network).

Avuga ko mbere abahinzi bandikwaga ku rutonde rugashyikirizwa ushinzwe ubuhinzi mu murenge akarwemeza, rugahabwa umucuruzi w’inyongeramusaruro agatanga imbuto ku muhinzi.

Nyuma ngo haje gushyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga, aho umuhinzi yiyandikisha muri Smart Nkunganire, akisabira imbuto n’ifumbire, ushinzwe ubuhinzi akabibona akabyemeza, umucuruzi w’inyongeramusaruro agatanga imbuto ku muhinzi.

Muri iyi Smart Nkunganire hongewemo uburyo bwa MOPA (Mobile Ordering Process Application), aho umucuruzi w’inyongeramusaruro atanga imbuto n’ifumbire ku muhinzi abanje kureba ko yasabye imbuto akemeza ko ayimuhaye.

Gatari Egide avuga ko ikibazo cyavutse ari icya Network, ndetse na bamwe mu bacuruzi b’inyongeramusaruro batazi gukoresha ubwo buryo bwo gutanga inyongeramusaruro bakoresheje ikoranabuhanga.

Ati “Imbuto irahari nta kibazo, gusa ibibazo bya Network birahari ariko twasabye abacuruzi b’inyongeramusaruro kwandika ku mpapuro umuhinzi utwaye imbuto, hanyuma bakaza kubishyira muri sisiteme ya MOPA nyuma. Gusa hari n’abacuruzi b’inyongeramusaruro bataramenya neza gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga”.

Gatari Egide avuga ko bazakomeza guhugura abacuruzi b’inyongeramusaruro kugira ngo bamenye gukoresha neza uburyo bwa MOPA, kandi ngo hari icyizere ko ubutaha bizoroha ku buryo umuhinzi atazatinzwa kubona imbuto n’ifumbire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka