Ndagijimana Yuvenali, utuye mu murenge Gahunga, mu karere ka Burera, yiyeje kurwanya Abarembetsi ndetse n’abanywa ikiyobyabwenge cya kanyanga, abinyujije mu bigangano bye by’indirimbo maze umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel, amwemerera moto nshya.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihigu, Musoni James, atangaza ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 abayobozi b’imidugudu bazarihirwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, (Mituelle de Santé) kubera ko bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, arasaba abayobozi ndetse n’abaturage bo mu karere ka Burera gushishikariza Abarembetsi kuza ku buyobozi mu mirenge bakimenyekanisha kugira ngo bakore amakoperative bityo baterwe inkunga, bakore imishinga ibyara inyungu, ibateza imbere.
Minisitiri w’ubutegetsi w’igihigu, Musoni James, arasaba abayobozi ndetse n’abandi baturage bo mu karere ka Burera baba baravuganye n’umwanzi w’u Rwanda ko bajya kubimenyesha ubuyobozi cyangwa abashinzwe kubungabunga umutekano kuko nta nkurikizi bazagira.
Rumwe mu rubyiruko rw’abakobwa rukora umuhanda w’ibitaka ugana ku kiyaga cya Burera, mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, ruvuga ko nubwo ako kazi bakora gasaba ingufu nyinshi, bagakora bishimye kuko kabaha amafaranga akabarinda kwiyandarika kandi bakayaguramo ibyo bakeneye byose.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abaturage bo mu karere ka Burera gushishikariza abo baba bazi, baba bene wabo cyangwa n’abandi, bakiri muri Kongo mu nyeshyamba za FDLR, gutahuka kugira ngo nabo baze kubaka u Rwanda rwababyaye.
Abaturage bo mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, baratangaza ko biyemeje kugarurira isura nziza Intara y’Amajyaruguru birinda ababashuka babajyana mu bikorwa bibi byo gukorana n’inyeshyamba za FDLR ndetse no guhungabanya umutekano.
Bamwe mu bana b’abanyeshuri bo mu karere ka Burera bata ishuri bakajya kuba inzererezi ku mu paka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda, bakora ibiraka bitandukanye birimo ibyo kwambutsa ibicuruzwa bya forode bakabinyuza inzira zitemewe zizwi ku izina rya Panya.
Abakristu Gatolika bo mu karere ka Burera, muri santarari ya Butete, Paruwasi ya Kinoni, barasabwa kuba bashya bakitandukanya n’ibibi byose bakagera ikirenge mu cya Yezu Kristu wabitangiye agapfira ku musaraba maze akazuka ku munsi mukuru wa Pasika.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufatanyije n’inzego z’umutekano muri ako karere buratangaza ko bwahagurukiye bikomeye abajya kurangura kanyanga muri Uganda, bazwi ku izina ry’Abarembetsi, kuko bateza umutekano muke kuburyo hari n’igihe bagirira nabi abashinzwe gucunga umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera baratangaza ko inzoga y’inkorano yitwa “Umunini” iri guteza umutakano muke kuko abayinywa basinda cyane aho banyuze bakagenda barwana cyangwa se bagera mu ngo zabo bagakubita abo bashakanye.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abaturage bo muri ako karere cyane cyane urubyiruko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge kuko umwanzi ashobora kubyifashisha agamije kubatesha umurongo bityo ntibabe bagikoze ngo biteze imbere.
Urukiko rukuru rwa Gisirikare, rwari rwimuriye imirimo yarwo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, rwasubitse urubanza rw’ubujurire rw’abagabo batatu baregwa kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habinama Sostène warashwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 agahita apfa naho abandi babiri bari kumwe mu modoka bagakomereka (…)
Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rurizeza ubuyobozi n’Abanyarwanda ko nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda, kuko rufite ubuyobozi bwiza buhora burbigisha gukunda igihugu kandi rukaba runafite imbara n’ubushake bwo guharanira icyiza gusa.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, arasaba abaturage bo muri ako karere gukomeza kwima amatwi abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 kuko baba bagamije gusenya ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko umutekano wifashe neza muri ako karere ariko bugasaba abaturage kutirara ahubwo bagafata iya mbere mu kuwubungabunga kuko iyo bawufite barushaho kwiteza imbere.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu kigo cy’amashuri cya E.S.Gahunga giherereye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, mu ijoro rishyira tariki ya 03/04/2013 yafashwe n’abanyerondo amaze gukuramo inda y’amezi atanu maze bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda ikorera muri uwo murenge.
Abahinzi bo mu murenge wa Kivuye, akarere ka Burera, barasabwa gufumbira imyaka yabo bakoresha cyane cyane ifumbire y’imborera ariko batibagiwe n’ifumbire mvaruganda kuko ari bwo ubutaka bwabo buzakomeza kubatunga.
Akarere ka Burera gafatanyije n’umushinga Partners In Health Inshuti Mu Buzima batangije umushinga ugamije kuzafasha kongera ireme ry’ubuvuzi (Mentoring and Enhanced Supervision at Health Centers/ MESH) ku bitaro bya Butaro.
Abaturage bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, bari gushishikarizwa gukoresha imisarani igezweho ya ECOSAN mu rwego rwo kwimakaza isuku n’isukura mu ngo zabo ndetse no kugira ngo bazabone ifumbire yo gufumbiza imyaka yabo.
Umukobwa witwa Mukarurema Vestine utuye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, yashyikirijwe itike y’indege yo kujya mu gihugu cya Bresil (soma Burezili) yatsindiye muri tombola yateguwe n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel gikorera mu Rwanda.
Abaturage bo mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera ndetse n’abo mu mirenge ya Cyuve na Gacaca mu karere ka Musanze, barasabwa gufata ingamba zihamye zo kubungabunga umutekano birinda ibihuha ndetse n’ababashuka babashora mu bikorwa byabangamira umutekano, ahubwo bagaharanira gukora bagamije kwiteza imbere.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera rutangaza ko rufite ibitekerezo by’iminshinga itandukanye ariko rukabura abarutera inkunga kugira ngo rutangize iyo mishinga yarwo bigatuma rurushaho kuba mu bukene.
Ababyeyi bo mu karere ka Burera barashishikarizwa kugaburira abana babo indyo yuzuye kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze kuko muri ako karere hakigaragara abana benshi bagwingiye kubera imirire mibi.
Abaturage bo mu murenge wa Gatebe na Bungwe mu karere ka Burera, batangaza ko ibishyimbo byitwa “Ingemane” muri ako gace bimaze kubateza imbere, mu buryo bugaragara ngo ku buryo babigereranya n’amabuye y’agaciro.
Abagore batandukanye bo mu karere ka Burera batangaza ko bamaze kwiteza imbere mu bintu byinshi ngo ariko baracyabangamiwe n’ihohotera ryo mu ngo aho usanga mu ngo zimwe na zimwe abagore aribo bonyine bita ku iterambere ryazo.
Abaturage bubaka ikigo nderabuzima cya Gatebe mu karere ka Burera, baratabaza ubuyobozi kuko ngo bamaze amezi abiri badahembwa kandi icyo gihe cyose cyarashize bakora.
Abaturage baturiye igishanga cya Rugezi, kiri mu karere ka Burera ndetse na Gicumbi, barashishikarizwa kukibungabunga uko bikwiye kuko gifitiye akamaro gakomeye u Rwanda n’isi muri rusange.
Minisitiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta, atangaza ko Urumuri Rutazima rw’icyizere ari urumuri rumurikira Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka, bimika Ubunyarwanda kandi bubaka u Rwanda rwiza bazasigira abazabakomokaho.
Nyuma y’iminsi ine Nkurikiyumukiza Innocent wigaga kuri E.S. Kagogo mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, arohamye mu kiyaga cya Burera akaburirwa irengero, umurambo we wabonetse mu gitondo cyo ku itariki ya 25/02/2014.