Burera: Barasabwa gukomeza kwima amatwi abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi w’akarere ka Burera, arasaba abaturage bo muri ako karere gukomeza kwima amatwi abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 kuko baba bagamije gusenya ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho.

Sembagare Samuel yatangaje ibi ku wa mbere tariki ya 07/04/2014 ubwo mu karere ka Burera bibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyaburera ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bamaze kugera ku iterambere.

Yagize ati “Dukomeze kwima amatwi abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nta kindi baba bifuza uretse kwangiza ibyo tumaze kugeraho twiyubaka.”

Umuyobozi w'akarere ka Burera yasabye abanyaburera gukomeza kwima amatwi abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’akarere ka Burera yasabye abanyaburera gukomeza kwima amatwi abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muyobozi kandi asaba Abanyaburera kwegera, gutega amatwi ndetse no guhumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Burera bagakomeza kubafasha mu kwiyubaka.

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Burera bibumbiye mu makoperative aho mu mirenge itandukanye bakora ibikorwa by’ubuhinzi bikabaha amafaranga ndetse hari n’abibumbiye mu ishyirahamwe rifite ubwato bukorera mu kiyaga cya Ruhondo aho bubinjiriza amafaranga ibihumbi 50 y’inyungu ku kwezi.

Abacitse ku icumu bo mu karere ka Burera batangiye kugerwaho na “Gira Inka” munyarwanda ndetse n’abatishoboye kurusha abandi bari mu bwisungane mu kwivuza bwa Mitiweri. Abatari bafite amacumbi yo kubamo bamaze kubakirwa ndetse ngo bari no mu gikorwa cyo kurangiza kuyavugurura; nk’uko byemezwa na Niyonsenga Fabien, uhagarariye IBUKA mu karere ka Burera.

Mu karere ka Burera gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi byatangijwe n'urugendo rwo kwibuka.
Mu karere ka Burera gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi byatangijwe n’urugendo rwo kwibuka.

Nubwo hari aho abarokotse Jenoside bamaze kugera biteza imbere, hari ibibazo bagifite birimo abana batishoboye barangiza amashuri yisumbuye ariko ntibabone amanota FARG (Ikigega cya leta gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye) ifatira ho kugira ngo babe bakomeza kwiga kaminuza.

Uhagarariye IBUKA mu karere ka Burera yongeraho kandi ko hari n’abandi banyeshuri baba barihirwa mu mashuri yisumbuye n’indi miryango ifasha abanyeshuri batishoboye ariko barangiza iyo miryango igahita ibarekura.

Abo bana nabo babakeneye gufashwa bakabasha gukomeza kwiga kuko kudakomeza kwiga kaminuza bituma badindira ku isoko ry’umurimo kuko nta bushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo baba bafite.

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyaburera basabwe gukomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu bo muri ako karere.

Abayobozi batandukanye, inzego z'umutekano ndetse n'abaturage bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kirambo ahashyinguye imibiri 67.
Abayobozi batandukanye, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kirambo ahashyinguye imibiri 67.

Abanyaburera bari bitabiriye uwo muhango bahise bakusanya inkunga ingana n’amafaranga ibihumbi 75 n’amafaranga 740 yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Burera.

Karake Ferdinand, wari uhagarariye Guverineri w’intara y’amajyaruguru muri uwo muhango, yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri ako karere kubyaza umusaruro inkunga bahabwa.

Umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, mu karere ka Burera waranzwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku biro by’akarere ka Burera rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kirambo ruri mu murenge wa Rusarabuye ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside 67.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka