Burera: Minisitiri Musoni yatanze umuti wo guca burundu “Abarembetsi”
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, arasaba abayobozi ndetse n’abaturage bo mu karere ka Burera gushishikariza Abarembetsi kuza ku buyobozi mu mirenge bakimenyekanisha kugira ngo bakore amakoperative bityo baterwe inkunga, bakore imishinga ibyara inyungu, ibateza imbere.
Abarembetsi ni abantu bajya kurangura ikiyobyabwenge cya kanyanga muri Uganda bakakizana kugicuruza mu Rwanda. Bazwiho guhungabanya umutekano mu karere ka Burera kuko iyo bagiye kurangura kanyanga bagenda bafite n’intwaro za gakondo zirimo ibisongo n’imipakanga kuburyo uwashaka kubatangira bamugirira nabi.
Minisitiri Musoni ubwo yasuraga akarere ka Burera, ku wa kabiri tariki ya 29/04/2014, yavuze ko abarembetsi bagomba guhagurukirwa bakareka gukomeza guhungabanya umutekano w’igihugu.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagiranye ibiganiro n’abagize inteko y’abaturage y’akarere ka Burera barimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa mu iterambere, abikorera ndetse n’abandi bavuga rikumvwa biga ku cyakorwa ngo abarembetsi bacike burundu.

Abagize inteko y’abaturage y’akarere ka Burera bagaragarije Minisitiri Musoni uburyo abarembetsi baza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri ako karere, aho banitabaza abashinzwe umutekano kugira ngo babafashe gufata abarembetsi kuko hari igihe amarondo atabasha kubarwanya.
Umwe muri abo baturage witwa Ingabire Jean Bosco, yagize ati “…mu murenge wacu hari umudugudu nyobora bakunze kunyuramo (Abarembetsi), icyo dukora ni ikihe: kubera ko hari igihe baza ari abantu benshi, bafite n’ibisongo, tugerageza gutanga amakuru ku gihe.”
Minsitiri Musoni yabwiye Abanyaburera ko umuti wo guca burundu abarembetsi ari uko babumbirwa mu makoperative bagaterwa inkunga bakiteza imbere. Abanze kuva mu burembetsi hakitabazwa izindi ngufu.
Agira ati “Mubahamagare baze, tubafashe ku mirenge, tubashyire mu makoperative, turi tayari gufasha ayo makoperative kugira ngo biteze imbere babe abajyambere nk’abana b’u Rwanda bose. Aho bari hose mubibabwire ibyo bintu babifashe hasi, baze kandi hari abandi babikoze batera imbere.
Uku kwezi kwa Gatanu (2014) uzaba atarajya muri iyi gahunda, akaba akiri muri ibyo bikorwa, azaba yiyemeje kurwana n’igihugu, azitegure arwane n’igihugu. Mwese uko muri aha muhaguruke tubarwanye kuko baraduhungabanyiriza umutekano.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihigu yemeza ko abazafatwa baranze kubivamo mbere bazashyikirizwa ubutabera naho abazafatwa bikagaragara ko bakiri bato mu myaka bakajyanwa mu bigo ngororamuco.
Agira ati “Nitumara kubafata, abo bigaragara ko bari mu bikorwa by’ubugambanyi, bahungabanya umutekano, bazana ibiyobyabwenge, bitwaza ibikoresho byo guhungabanya umutekano, abongabo bazashyikirizwa ubutabera. Aba kabiri, abana bakirimwo bato, tuzabajyana Iwawa.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera nabwo bwari bwarashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya abarembetsi ariko ugasanga badacika burundu.
Abanyaburera bemeza ko abarembetsi bahungabanya umutekano. Ngo usibye kuba banahohotera abaturage ngo bajya banagirira nabi abashinzwe kubungabunga umutekano ku mupaka wa Cyanika aho bigize no kwica umwe mu ba “Local Defense” wakoreraga kuri uwo mupaka.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|