Abaturage nibo ba mbere bagomba kwicungira umutekano kuko aribo benshi - Sembagare

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko umutekano wifashe neza muri ako karere ariko bugasaba abaturage kutirara ahubwo bagafata iya mbere mu kuwubungabunga kuko iyo bawufite barushaho kwiteza imbere.

Ibi byagarutsweho nyuma y’inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Burera yabaye ku wa kane tariki ya 03/04/2014. Nyuma y’iyo nama yabereye mu muhezo, umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yatangarije Kigali Today ko mu rwego rwo gukomeza kuwungabunga abaturage bagomba gufata iya mbere.

Sembagare avuga ko umutekano wicaye ku nkingi eshatu arizo: abaturage, ubuyobozi ndetse n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano.

Ngo izo nkingi zose zigomba kuzuzanya kugira umutekano ukomeze ubungabungwe neza kimwe nuko inkono itashya iticaye ku mashyiga atatu. Ngo ariko muri izo nkingi abaturage ni bo bafite nshingano nyinshi kuko aribo benshi.

Agira ati “Abaturage iyo birindiye umutekano biteza imbere. Iyo abaturage bitabiriye amarondo ntawe uca mu rihumye, ntawe ushoboro kubiba, ntawe ushobora kubambura ibyabo…twarabyiyemeje abaturage nibo bagomba kwicungira umutekano, ni mu nshingano zabo. Noneho ubuyobozi bugafatanya nabo aho binaniranye wenda tukitabaza n’inzego z’umutekano.”

Umuyobozi w'akarere ka Burera asaba abaturage kwicungira umutekano kuko ariwo utuma batera imbere.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage kwicungira umutekano kuko ariwo utuma batera imbere.

Nubwo uyu muyobozi akomeza avuga ko muri rusange umutekano wifashe neza mu karere ka Burera, haracyagaragara ibikorwa by’urugomo bya hato na hato birimo gukubita no gukomeretsa.

Uyu muyobozi avuga ko muri iyo nama y’umutekano basanze ko ikiyobyabwenge cya kanyanga kikiza ku isonga mu guhungabanya uwo mutekano kuko ibikorwa by’urugomo bikorwa n’ababa banyweye icyo kiyobyabwenge.

Agira ati “…iyo banyweye ibyo biyobyabwenge baba bari mu mwijima, batekereza nabi kuburyo intonganyi mu ngo zabo, kwitwara nabi, kwiyandarika, gusebanya, ibintu byose bibi bibaho, bituruka ku businzi buturutse ku biyobyabwenge.”

Sembagare akomeza avuga ko ariko ikiyobyabwenge cya kanyanga bagenda bagihashya kuburyo kizagenda kigabanuka muri ako karere.

Nyamara bamwe mu baturage bavuga ko kugihashya bigoye kuko baturanye n’igihugu cya Uganda aho gituruka kandi bajyayo biboroheye bakaba bayisindirirayo cyangwa bakayizana mu Rwanda.

Gusa ariko uwo muyobozi asaba Abanyaburera bose ko mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano bazajya bajya muri Uganda banyuze mu nzira zizwi nko kuri gasutamo.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka